Mu gihugu cy’ Ubwongereza umugabo uzwi ku mazina ya Derrick Jones yatangaje abantu ubwo yatangazaga akanerekana n’ifoto ya gihamya yemeza ko yabonye ishusho isa na Yesu mu bicu.

Yatangaje benshi ubwo yahamyaga ko yabonye ishusho ya Yesu mu bicu

Ubwo yatangazaga iyi nkuru ku rukuta rwe rwa Facebook, Derrick Jones yabihamije ashyira ku karubanda ifoto  igaragaza isura ya Yesu, ibyateye abantu benshi bagwa mu kantu, anavuga ko ashidikanya koko niba Imana yaba ikiriho igihe yaramaze kubona iyo foto igaragaza isura ya Yesu mu bicu.

Yatangaje benshi ubwo yahamyaga ko yabonye ishusho ya Yesu mu bicu

Ibinyamakuru bitandukanye birimo ibya hano ku mugabane wa Afurika nka Zambia Observer byanditse kuri iyi nkuru, bitangaza ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kuramya Yesu nk’umucunguzi we nyuma yo kwihana.

Mu myaka yashize hagiye hagaragara inkuru nk’izi z’ibitangaza biboneka kuri iyi Si dutuye, kuko higezeno kuvugwa ko mu mwaka ushize wa 2017 mu gihugu cya Isirayeli, abantu bumvise impanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU