Umuherwe Zari yatukanye ibitutsi bidasanzwe, nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz, yihanangiriza bikomeye abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kumubaza iby’umugabo we (Diamond), ndetse akoresha imvugo igayitse asuzugura cyane abakorana na Diamond.

Zari yatukanye ibitutsi bidasanzwe yandagaza umuryango wa Diamond

Abicishije muri Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze amagambo akakaye, yiyama abafana be kutazajya bakoresha inkuta ze ku mbuga nkoranyambaga bamutangariza ibya Diamond cyangwa se ibya nyina n’abandi afata nk’abaciriritse cyane, yongeraho ko adashaka ko inkuta ze zo kuri Instagram, Twitter, na Facebook zaba iz’amakuru ajyanye na Diamond n’indaya birirwana yita ko ziciriritse.

Zari yagize ati:”This platform is about Zari the Boss Lady. Not about Diamond, or his mum. What he did or what he din’t do. Not his side chics, his side whores, his low life bitches, his low life groups. It’s not. It is about Zari, so can we talk about me not Diamond and his lowlife?”



Zari yatukanye ibitutsi bidasanzwe yandagaza umuryango wa Diamond

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “uru ni urubuga rwa Zari (The Boss Lady) ntabwo ari urwa Diamond cyangwa se nyina, ibyo bakoze cyangwa se batakoze, Abakobwa be bo kuruhande, indaya ze ziciriritse birirwana, ibigare by’abaciriritse birirwana. Ni urwa Zari, rero dushobora kuvuga kuri Zari, ntabwo ari Diamond n’ubuzima bwe buciriritse”.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU