Mu minsi mike ishize nibwo Umucuruzi ukomeye akaba n’umunyamideri ukomoka mu gihugu cya Uganda, Zari Hassan yatandukanye n’uwari umugabo we Diamond ariko nyuma gato Zari yihenuye ku musore umaze iminsi amutereta mu buryo budasanzwe abantu barumirwa.

Zari yihenuye ku musore umaze iminsi amutereta abantu barumirwa
Zari yihenuye ku musore umaze iminsi amutereta abantu barumirwa

Nyuma gato yo gutandukana na Diamond Platnumz, hagaragaye umusore w’umunya-Kenya wakomeje kumuzonga mu itangazamakuru avuga ko ashaka kumuhoza amarira yose yatewe na Diamond. Kuri uyu munsi yashyize hanze ubutumwa bwikoma uyu musore bunagaragaza ko atari ku rwego rwa Zari.

Apolo Ringtone umunya Kenya ushaka kubana na Zari
Apolo Ringtone umunya Kenya ushaka kubana na Zari

Mu kiganiro Zari yagiranye n’ikinyamakuru cy’Abongereza BBC gikorera mu karere k’Ibiyaga bigari, Zari yakomoje ku  mubano we na Diamond ndetse anakomoza ku musore umaze iminsi amwibasiye avuga ko amukunda cyane kurusha Diamond. Zari abajijwe kucyo atekereza ku musore umaze iminsi yigamba ko ashaka  gukundana nawe yasubije muri aya magambo: ”Umwana wange atwara imodoka z’ibikinisho zihenze cyane, kugirango ubimenye neza ugiye ukagurisha kimwe mu bikinisho by’imodoka umwana wange agendamo cyagura ubutaka bungana na Hegitare mmigi imwe yo mu gihugu cye.”

Ifoto y’ibikinisho by’umuhungu wa Zari yavuze ko byagura ubutaka bunini muri Kenya
Ifoto y’ibikinisho by’umuhungu wa Zari yavuze ko byagura ubutaka bunini muri Kenya

Aya magambo ya Zari byasaga naho acira amarenga ku musore w’umunya Kenya umaze iminsi amusaba urukundo ko adashobora kumwemerera cyane ko asanga batanganya ubushobozi mu mitungo. Ringtone Apolo umusore uvuga ko akunda zari bihebuje asanzwe ari umuhanzi ururirimba indirimbo ziramya Imana (Gospel) mu minsi ishize nibwo yagiye yandika amagambo anyuranye ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko agomba kuba ariwe mugabo uzahoza Zari amarira yose yatewe na Diamaond wahoze ari umugabo we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU