Umuhanzi 2 Pac Love n’umwe mu bahanzi bakizamuka gusa ukomeje kugenda agaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda kuri ubu kaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Why”.

2 Pac Love ukomeje kugaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Umuhanzi Niyonkuru Abdallah uzwi nka  2 Pac love akaba yaragiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Rya ku mafaranga,Me Love You ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse akaba akomeje kugenda agaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya”Why”.

2 Pac Love ukomeje kugaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Uyu muhanzi ubusanzwe wavukanye ubumuga akaba yatangarije Touchrwanda ko mubyo akora byose aggerageza gushyiramo imbaraga ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye bakaba bagenda biyongera.

2 Pac Love ukomeje kugaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Ku bijyanye n’indirimbo yashyize hanze amashusho yayo Why yatubwiye ko ari indirimbo y’urukundo ariko ivuga cyane uburyo igitsina gore cy’ubu gisigaye gishyira ibintu imbere  bikarangira akenshi gitanye n’abakunzi  babo kandi bitakabaye ngombwa .

2 Pac Love ukomeje kugaragaza imbaraga muri muzika nyarwanda yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Mu gusoza uyu musore yadutangarije  ko iyi ndirimbo WHY  amajwi yakozwe na Holy Beat  naho  amashusho atunganywa na L8zon pro umusore nawe ukomeje kwerekana ubuhanga mu gutunganya amashusho.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Why ya 2 Pac Love

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU