Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 07 Werurwe 2018 nibwo Munyaneza Claudien (umubyeyi wa Social Mulla) yashyinguwe mu cyubahiro mu Karere ka Gicumbi ho mu ntara y’amajyaruguru.

Umubyeyi wa Social Mulla yabanje gukorera Misa
Umubyeyi wa Social Mulla yabanje gukorerwa Misa

Ku wa mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 nibwo Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mulla yatangaje ko Se umubyara yamaze kwitaba Imana akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Social yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati ““RIP Papa ndagukunda iruhukire mu mahoro niyo nzira ya twese. Warakoze kuri byose, wakoze uko ushoboye kuva mvutse, Ibi n’ ibiki biri kumbaho Mana!.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 nibwo Claudien yashyinguwe ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ari naho uyu muhanzi akomoka.

Aha ni mu rusengero
Aha ni mu rusengero

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaye Mu muhango wo guherekeza bwa Nyuma uyu mubyeyi, muri abo twavuga nka Nizzo (Urban Boyz), Bruce Melodie, Mico The Best, Just Family, Jay C n’abandi batandukanye.

Chris na Bahati bo muri Just Family hamwe na Mico The Best
Chris na Bahati bo muri Just Family hamwe na Mico The Best
Bruce Meldoy
Bruce Meldoy
Jay C
Jay C
Nizzo Kabossi, Boston wambika abahanzi barimo guhumuriza Social Mulla
Nizzo Kabossi, Boston wambika abahanzi barimo guhumuriza Social Mulla
Bruce Melody, Nizzo, Theo(Manager wa Social), n'abandi benshi
Bruce Melody, Nizzo, Theo(Manager wa Social), n’abandi benshi

Umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’amezi abiri umukunzi we witwa Uwase Nailla nawe apfushije nyina umubyara.

Nailla umukunzi wa Social Mulla nawe aherutse kubura Nyina
Nailla umukunzi wa Social Mulla nawe aherutse kubura Nyina

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU