Abahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze y’igihugu bakomeje kwerekana imbaraga zihambaye mu ruhando rwa Muzika mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’Umuziki w’u Rwanda.

Iyo uganiriye na bamwe mu bahanzi baba hanze y’u Rwanda, benshi bakubwira ko bifuza kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse bagashaka n’uburyo bakorana indirimbo abahanzi b’ibyamamare hirya no hino ku Isi.

Abahanzi nyarwanda barimo Meddy, The Ben, Kitoko, Neza n’abandi benshi bajya bacishamo bakaza gukorera ibitaramo binyuranye mu Rwanda ndetse bakanakorana indirimbo n’abahanzi bo mu gihugu imbere, ibi bigatuma umuziki urushaho kwaguka cyane.

Muri iyi nkuru, Twabateguriye urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 bakorera umuziki hanze y’igihugu bahagaze bwuma mu muziki:

Meddy

Ngabo Medard Jobert n’umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano, akaba atuye muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Slowly, Burinde Bucya, Nasara n’izindi nyinshi.

Ngabo Jobert Meddy aherutse kuza gukorera igitaramo mu Rwanda
Ngabo Jobert Meddy aherutse kuza gukorera igitaramo mu Rwanda

The Ben

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umunyagikundiro ufite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere k’Africa y’Iburasirazuba, akaba asanzwe akorera umuziki I Chicago ho muri USA. The Ben yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Roho Yanjye, Habibi, I’m in Love n’izindi.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben arimo kwitegura kuza muri Africa
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben arimo kwitegura kuza muri Africa

Priscillah

Umuratwa Priscillah ukoresha izina rya Princess Priscillah n’umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda, akaba atuye muri Leta ya California ndetse ninaho akorera umuziki. Scillah benshi bamumenye mu ndirimbo nka Biremewe, Warandemewe, Icyo Ubarusha n’izindi nyinshi.

Umutarwa Priscillah n'umuhanzikazi nyarwanda w'uburanga buhebuje
Umutarwa Priscillah n’umuhanzikazi nyarwanda w’uburanga buhebuje

Neza

Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Nigeria, Patricia Neza Masozera uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Neza Da Songbird amaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi bitewe n’impano idasanzwe afite mu muziki. Uyu mukobwa benshi bamuzi mu ndirimbo nka Wish Is My Command, Burn It Down, Tambola, Angel of Love na Only God Knows n’izindi, Si ibyo gusa kandi kuko uyu mwari ubarizwa muri Label yitwa MCG Empire aherutse kwegukana igihembo cya AFRIMA(All Africa Music Awards).

Umuhanzikazi Patricia Neza Masozera ubusanzwe witwa Neza Da Songbird
Umuhanzikazi Patricia Neza Masozera ubusanzwe witwa Neza Da Songbird

Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira n’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda, benshi bakaba baramumenye ubwo yitabiraga Irushanwa rya Tusker Project Fame nyuma yaho ahita yerekeza muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yiga muri Kaminuza ya Campbellsville. Uyu munyagikundiro benshi bamumenye mu ndirimbo zirimo Merci, Yes n’izindi nyinshi.

Alpha Rwirangira atuye muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Alpha Rwirangira atuye muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Emmy

Emmy nawe n’umuhanzi wamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda, akaba akorera umuziki muri Leta ya Houston ho muri USA, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka I swear, Nyumva, Ibyo Bavuga n’izindi.

Emmy atuye i Houston, akaba aherutse gushyira hanze iyitwa I Swear
Emmy atuye i Houston, akaba aherutse gushyira hanze iyitwa I Swear

Kitoko Bibarwa

Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo “Kamikazi” n’umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu bwongereza, ndetse muri iyi minsi akaba yarari mu gihugu cy’u Rwanda, aho yari yaraje mu bikorwa binyuranye birimo n’umuziki.

Kitoko Bibarwa ukunzwe cyane mu Rwanda, asanzwe atuye mu bwongereza
Kitoko Bibarwa ukunzwe cyane mu Rwanda, asanzwe atuye mu bwongereza

Cassanova

Manzi Daddy Cassanova uzwi nka Cassa Mafia n’umuhanzi ufite izina rikomeye mu ruhando rwa Muzika, akaba muri Canada gusa yanabaye muri Leta ya California hagati ya Los Angeles na San Francisco. Uyu mugabo benshi bakunze kubera indirimbo ze zirimo nka Ishiraniro, 911 aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.

Manzi Daddy Cassanova aherutse gushyira hanze iyitwa 911
Manzi Daddy Cassanova aherutse gushyira hanze iyitwa 911

Jay Pac

Jabiro Pacifique uzwi nka Jay Pac n’umuraperi w’umunyarwanda utuye muri Leta ya Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka African Boy, Isengesho, Umva Yoo, n’izindi nyinshi, Si ibyo gusa kandi kuko uyu muhanzi ari mu bagize Label ya The Creative Genius ihuriyemo n’abandi baraperi b’abanyarwanda.

Jabiro Pacifique uzwi nka Jay Pac n'umuraperi w'umunyarwanda ukorera umuziki muri Atlanta
Jabiro Pacifique uzwi nka Jay Pac n’umuraperi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Atlanta

Babo

Teta Barbara uzwi ku izina rya Babo n’umuhanzikazi ukiri umwana utuye mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Munich, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Ichi Liebe Dich yakoranye na Urban Boyz, I want you back n’izindi nyinshi.

Babo n'umuhanzikazi ukorera umuziki mu budage, akaba yaranakoranye indirimbo na Urban Boyz
Babo n’umuhanzikazi ukorera umuziki mu budage, akaba yaranakoranye indirimbo na Urban Boyz

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU