Nyuma ya byinshi byagiye bivugwa bitandukanye ku matora y’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, itsinda ry’akanama gashinzwe amatora katangaje urutonde rw’ abakandida babiri bazavamo umwe uzatorerwa uyu mwanya mu mpera z’ukwezi turimo tariki 31 werurwe 2018.

Abakandida babiri bazavamo umwe uzayobora Ferwafa baratangira kwiyamamaza vuba

Abagize akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kamaze kwemera ubusabe bwa Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana wavuye mu Intare na Rurangirwa Louis watanzwe na La Jeunesse ko aribo bagomba kuzahangana mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA azaba taliki ya 31 Werurwe 2018.

Abakandida babiri bazavamo umwe uzayobora Ferwafa baratangira kwiyamamaza vuba
Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana wavuye mu ikipe y’ Intare yo mu kiciro cya kabiri

Ku munsi w’ejo nibwo hagombaga gutangazwa bwa nyuma abakandida bemerewe kwiyamamariza ku yobora FERWAFA birangira aba bombi aribo bemerewe nubwo byari byavuzwe ko Rurangirwa yabanje kwangirwa gutanga kandidatire birangire akanama kisubiyeho.

Abakandida babiri bazavamo umwe uzayobora Ferwafa baratangira kwiyamamaza vuba
Rurangirwa Louis watanzwe n’ikipe ya La Jeunesse yo mu kiciro cya Kabiri

Ingengabihe y’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA:

Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga candidature kw’abifuza kwiyamamaza
Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga dosiye z’abatanze candidature
Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza
Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida
Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora (Saa 10h kuri Lemigo Hotel)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU