Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize muri Muzika aherutse gukorera ibitaramo mu Gihugu cy’u Rwanda, bikaba byararanzwe n’udushya tunyuranye haba mu bahanzi no mu bafana.

Ibi bitaramo byateguwe na The Mane isanzwe ifasha Safi Madiba n’umuhanzikazi Marina, bikaba byarakorewe mu turere turimo Musanze(ho mu majyaruguru) ndetse no mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

Muri ibi bitaramo, haririmbyemo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda, ndetse hari n’abatunguranye mu buryo budasanzwe bashimisha abafana m’uburyo butari bwitezwe.

URU N’URUTONDE RW’ABARAPERI 6 BASHIMISHIJE ABANTU MU BITARAMO BYA HARMONIZE(MUSANZE NA KIGALI)

Riderman

Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman yerekanye ko ari umwami wa Hip Hop muri ibi bitaramo, maze yandika amateka mu karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali.

Riderman yashimishije abanya Musanze mu buryo budasanzwe
Riderman yashimishije abanya Musanze mu buryo budasanzwe
Riderman yanafashije Safi baririmbana indirimbo bakoranye
Riderman yanafashije Safi baririmbana indirimbo bakoranye

Mukadaff

Mukadaff ukunda kwiyita El Backtwister yaratunguranye cyane haba mu karere ka Musanze, ndetse no mu mujyi wa Kigali, abenshi mu bitariye ibi bitaramo bashimangira ko Hip Hop ya Mukadaff izaba ihetse umuziki w’u Rwanda mu minsi iri imbere.

Mukadaff yakoze amateka i Musanze
Mukadaff yakoze amateka i Musanze
Mukadaff yagiye mu bafana, kuhava biragorana bitewe n'uburyo bose bashakaga kumureba imbere yabo
Mukadaff yagiye mu bafana, kuhava biragorana bitewe n’uburyo bose bashakaga kumureba imbere yabo

Amag The Black

Hakizimana Aman wamamaye mu muziki nka Amag The Black nawe ari mu bishimiwe bikomeye muri ibi bitaramo, dore ko mu karere ka Musanze yasize ahanditse amateka akomeye. Muri ibi bitaramo, Amag yafashije n’abahanzi banyuranye barimo Queen Cha, Safi Madiba, na Jay C.

Safi Madiba yazanye na Amag The Black i Musanze
Safi Madiba yazanye na Amag The Black i Musanze

Khalifan

Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi mu muziki nka Khalifan yiririmbye mu gitaramo cyabereye I Kigali honyine, akaba yaribanze ahanini ku kwerekana uburyo injyana ya Hip Hop yamukuye kure, akabasha kugera ku rwego rwo hejuru ndetse ngo biracyaza.

Umuraperi Khalifan yavuze uburyo kwamamara byamugoye cyane
Umuraperi Khalifan yavuze uburyo kwamamara byamugoye cyane

Jay C

Ambassaderi Jay C uherutse kubona amahirwe yo kujya guhatana mu irushanwa rya PGGSS8 nawe yagaragaye muri ibi bitaramo mu karere ka Musanze, byari ibyishimo bidasanzwe ubwo abakunzi be bamubonaga abatunguye cyane, maze akabaririmbira indirimbo ze zirimo Am Back na Sentiment.

Abanya Musanze bashimishijwe no kubona Jay C abaririmbira Am Back n'izindi
Abanya Musanze bashimishijwe no kubona Jay C abaririmbira Am Back n’izindi

Siti True

Umuraperi Karigombe Siti True yaririmbye mu mujyi wa Kigali honyine, gusa ababashije kubona impano ye batashye bamwirahira. Uyu musore warangije mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo yari asanzwe akorana bya hafi n’umuraperi Riderman, dore ko yajyaga akunda kumufasha bari ku rubyiniro.

Umuraperi Siti True warangije umuziki ku Nyundo yerekanye impano yihariye muri Rap
Umuraperi Siti True warangije umuziki ku Nyundo yerekanye impano yihariye muri Rap

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU