Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF),  Ahmed Ahmad ategerejwe i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.

Ahmed Ahmad ategerejwe i Kigali

Nkuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribitangaza, bwana  Ahmed Ahmad uzaba aherekejwe n’umujyanama we Hedi Hamel azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu nimugoroba aho uzaba akubutse mu gihugu cya Madagascar, azaba agiriye mu Rwanda uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorwa i Addis Ababa muri Ethiopia mu mwakawa 2017.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)

Ahmed Ahmad azaba yitabiriye inama ya AU iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center gusa akazanasura ibindi bikorwa bitandukanye biri mu Rwanda ahereye ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) n’urwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi i Kigali muri Gasabo, rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)

Kuwa gatanu w’icyumweru gitaha, nibwo  Ahmed Ahmad azaba yujuje umwaka atorewe kuyobora CAF ndetse Ahmad akaba ari umuyobozi wa karindwi wa CAF mu myaka 60 imaze ishinzwe. Uyu muyobozi akaba yaramenyekanye cyane ku mbwirwaruhame zikomeye yagiye ageza ku batuye isi zari zigamije iterambere ry’umupira w’Amaguru.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)

Tubibutse ko Ahmad aje mu Rwanda, nyuma y’inama y’abagore bari mu rwego rw’umupira w’amaguru yabereye i Marakech muri Marroc muri iki cyumweru aho baganiraga uko CAF yakwihutisha no guteza imbere imikino y’abagore ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.

Uko abayobozi batandukanye bagiye bayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)

Abdel Aziz Abdallah Salem (Egypt) – 1957 – 1958
Abdel Aziz Mostafa (Egypt) – 1958 – 1968
Abdel Halim Mohamed (Sudan) – 1968 – 1972
Ydnekatchew Tessema (Ethiopia) – 1972 – 1987
Abdel Halim Mohamed (Sudan) – 1987 – 1988 (acting capacity)
Issa Hayatou (Cameroon) – 1988 –2017

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU