Umunyarwandakazi witwa Uwingabire Nishimwe Albine wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB 2016 yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa b’inshuti ze mu gihe yitegura gukora ubukwe n’umugabo w’umuzungu witwa Jules Valenti.

Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Uwingabire Nishimwe Albine wabaye Miss wa Kaminuza ya UTB 2016 yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe yitegura gukora ubukwe n’umugabo w’umuzungu witwa Jules Valenti.

Tariki ya 6 Kanama 2016 nibwo Nishimwe Albine yambitswe ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya UTB asimbura uwitwa Elizabeth warumaranye ikamba imyaka itatu, icyo gihe Umusore witwa Ruthi Patrick nawe yegukanye ikamba rya Rudasumbwa.

Nyuma yo gusezerana, Albine w’imyaka 22 hamwe n’uyu mugabo we w’umuzungu bahise bajya gutura ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ubufaransa, ari naho iwabo w’umugabo.

Nishimwe Albine aherutse gusezerana n'umugabo w'umuzungu

Nishimwe Albine aherutse gusezerana n'umugabo w'umuzungu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 30 Werurwe 2018 nibwo Nishimwe Albine yakorewe ibirori bya Bridal Shower bikaba byabereye I Gikondo ho mu mujyi wa Kigali, ari naho mu rugo rwa mukuru we.

Nishimwe Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Nishimwe Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Inshuti n’urungano rwe bamusezeyeho mu gihe yitegura kurushinga
Inshuti n’urungano rwe bamusezeyeho mu gihe yitegura kurushinga
Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gikondo
Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gikondo

Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower Albine wabaye Miss UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Nishimwe Albine n’umugabo we Jules Valenti bari bamaze igihe babana mu Burayi(mu gihugu cy’Ubufaransa), ndetse mu kwezi k’Ukwakira 2017 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Ubukwe bwa Albine na Valenti buteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi 2018.

Tubibutse ko uyu mugabo w’umuzungu aherutse kugurira Albine imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque ifunguye hejuru(Decapotable) mu rwego rwo kwerekana ko yamutwaye roho n’umutima we.

Ubukwe bwa Albine na Valenti buteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi 2018
Ubukwe bwa Albine na Valenti buteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi 2018
Albine aherutse kugurirwa imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque
Albine aherutse kugurirwa imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU