Ali Kiba n’umukobwa witwa Tanasha wavugwaga ko yaba agiye gukora ubukwe n,uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania, yamaganiye kure aya makuru,  abinyujije ku rukuta rwa Instagram yavuze ko ayo makuru ari binyoma.

Ali Kiba yabenzwe kumugaragaro n'umukobwa biteguranaga gukora ubukwe

Muri iki cyumweru turi gusoza, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no mu ibitangazamakuru binyuranye,  amakuru yavugwaga yahamyaga ko umuhanzi Kiba agiye gukora ubukwe n’ umunyakenyakazi Tanasha Donna Barbieri nubwo muri iayo makuru yose nta gihamya gigeze ituruka kuri nyiri ubwite avuga ko azakora ubukwe n’uyu mukobwa Tanasha, usanzwe uzwi ku kabyiniro ka Zahara Zaira.

Tanasha, usanzwe uzwi ku kabyiniro ka Zahara Zaira

Tanasha abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa, ko agiye kurongorwa na Ali Kiba, aho yagize ati: Ndashaka kwamagana ibihuha bikomeje kugenda bivugwa hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye byo muri Tanzania, bivuga ko njyewe na Ali Kiba tugiye gukora ubukwe , kuko atari ukuri. Kiba nanjye twigeze gukorana kuri video ye ariko ntitwigeze dukundana.”

Tanasha abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahakanye amakuru y'ubukwe bwe na Ali kiba

Tanasha yakomeje avugako ko ubwa mbere ahura na Ali Kiba bamenyaniye ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo “Nagharamia” ya Ali Kiba, kandi ko kuva icyo gihe atiyigeze yongera kubonana n’uyu muhanzi.

<Tannasha na Ali Kiba bamenyaniye ubwo bakoraga amashusho y'indirimbo “Nagharamia”

Ibi byose bikaba bije nyuma y’uko hirya no hino mu bitangazamakuru hari hakwirakwijwe amakuru avugako Ali Kiba amaze iminsi ajya mu gihugu cya Kenya kurambagizayo umukobwa utarigeze utangazwa amazina, ariko hakavugwa umukobwa yigeze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo yise ‘Nagharamia’ yafatanyije na Christian Bella.

Muri Kenya ho amakuru avuga ko Kiba atigeze atangaza umukobwa bagiye gukorana ubukwe, nubwo amakuru y’ubukwe bwe yaje gushyirwa hanze n’ umuvandimwe wa Ali Kiba ahamya ko ubukwe bwa mukuru we buri hafi, nyuma yuko mama wabo akomeje kumwotsa igitutu amusaba ko yashaka umugore nawe akubaka urugo.

Magingo aya hakaba hakibazwa umukobwa waba ategereje kuzaba umufasha wa Ali Kiba, ibi mu gihe abakobwa bagenda cyekwa bakaba bakomeje kujyenda bamwihakana kumugaragaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU