Abahanzi b’ibyamamare ku Isi ya Rurema, Shawn Corey Carter(uzwi nka Jay Z) n’umufasha we Beyonce Giselle Knowles-Carter batunguye abaturage bo mu gihugu cya Jamaica nyuma yo kuzengeruka mu mihanda yo Mujyi wa Kingston bari kuri Moto.

Ibi byamamare bikunzwe cyane mu ruhando rw’imyidagaduro batunguye abaturage bo mu mujyi wa Kingston wo muri Jamaica nyuma yo gutembera mu mihanda yaho bitwaye kuri Moto mu gihe bari barimo gufata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Jay Z na Beyonce batunguye abaturage bo muri Jamaica nyuma yo gutembera mu mujyi bari kuri Moto
Jay Z na Beyonce batunguye abaturage bo muri Jamaica nyuma yo gutembera mu mujyi bari kuri Moto

Abaturage benshi batunguwe no kubona Beyonce ahetswe na Jay Z kuri Moto, arimo kugenda apepera abaturage abereka ikimenyetso cyo kubasoma, ubona ko yabishimiye cyane.

Beyonce yagendaga apepera abaturage abereka ikimenyetso cyo kubasoma
Beyonce yagendaga apepera abaturage abereka ikimenyetso cyo kubasoma

Ibinyamakuru bikorera muri iki gihugu, byashimangiye ko Jay-Z na Beyoncé bajyanyeyo n’abana babo ndetse n’umukozi ushinzwe kubitaho ngo bakaba bazamara iminsi bari mu icumbi bwite.

Jay-Z na Beyoncé bajyanyeyo n’abana babo ndetse n’umukozi ushinzwe kubitaho
Jay-Z na Beyoncé bajyanyeyo n’abana babo ndetse n’umukozi ushinzwe kubitaho

Jay Z na Beyonce baherutse gutangaza byeruye  urugendo rw’ibitaramo bikomeye bahuriyeho byiswe “On the Run II tour” bizanyura mu mijyi ikomeye irimo Seattle, Amsterdam, Los Angeles, I Cardiff muri Wales n’ahandi hanyuranye.

Aba bombi bafite urugendo rw’ibitaramo bikomeye bahuriyeho byiswe “On the Run II tour
Aba bombi bafite urugendo rw’ibitaramo bikomeye bahuriyeho byiswe “On the Run II tour

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU