Umuraperi Hakizimana Aman wamamaye nka Amag The Black mu muziki yatangaje bimwe mu bintu byahindutse mu buzima bwe nyuma yo kurushinga, ndetse anihanangiriza abantu bakomeje kubarira umugore we igihe azabyarira.

Amag The Black yihanangirije abantu bakomeje kubarira umugore we igihe azabyarira
Amag The Black yihanangirije abantu bakomeje kubarira umugore we igihe azabyarira

Amag The Black n’umukunzi we Uwase Liliane bakoze ubukwe ku itariki ya 24 Ukuboza 2017, bahita bajya kubana mu nzu yabo iherereye Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo.

Nyuma yo kurushinga, Amag The Black yatangaje bimwe mu bintu byahindutse kuriwe, ndetse anihanangiriza abantu bakomeje kubarira umugore we Iminsi yo kwibaruka.

Amag The Black yatangaje ko kuva yarushinga yagize impinduka zinyuranye zirimo nko guhindura izina, “Ngo umugore we ntago amwita Amag ahubwo amuhamagara ngo BEBE.” Si ibyo gusa kandi ngo Amag yagowe cyane no kwakira Kurara ku buriri muri babiri kuko ngo yari amenyereye kwirarana.

Amag ngo basigaye bamwita BEBE
Amag ngo basigaye bamwita BEBE

Hari amakuru yigeze guhwihwiswa avuga ko ngo Amag The Black yaba yarakoze ubukwe vuba na bwangu bitewe nuko ngo umukunzi we yaratwite, gusa ibi yabikanye ashimangira ko ari ibihuha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU