Duherukana Luc arimo gusasa, nyuma hakaza umukobwa bataziranye akamufasha gusasa. Ese hakurikiyeho iki ? Kurikira nawe usome wiyumvire uko byagenze muri iki gice cy’ Amayobera m’ Urukundo Season 1 Episode 2

.Dutangiriye kuri papa Anet (afande) arimo guhamagara kuri telephone.

AFANDE (papa Anet): allo, muraho neza muyobozi?

TELEPHONE: Muraho afande? iminsi myinshi.

AFANDE: nari maze iminsi myinshi akazi karamperanye niyo mpamvu. Umukobwa wanjye yageze aho ngaho se?(kumbe bisa nkaho ari guhamagara directeur wa Anet)

DIRECTEUR: Anet yageze hano ndetse twanaganiriye ampa amakuru y’ibiruhuko.

Telephone ihita yikupa.

Tugaruke aho twarangirije episode ya mbere, ubwo Luc yasasaga hakaza umukobwa atazi akamufasha gusasa….

Ako kanya bakimara gusasa, animateur ahita abahamagaza bose hanze icyarimwe, abasaba ko basubira mu kigo bakabanza kujya kurya ndetse no kureba amashuri bazigamo, ati: “nkuko nabibabwiye, gahunda zose ni mukigo,bityo rero aha nta muyobozi uzajya aba ahari.”

Bidatinze bagera mu kigo, abanyeshuri bararya banaganira,gusa Luc we ntawe baganira kuko nta muntu numwe baziranye,bamaze kurya, bajya kuganira na directeur w’ikigo cyabo, ubundi nyuma barataha..

Bamaze kugera aho bazajya barara, ni abahungu bemerewe kuharara gusa kuko abakobwa bo bafite amacumbi mu kigo. Luc aho aryamye we hahita hinjira agatsiko k’abanyeshuri bisa nkaho basanzwe, bababwira ko bagiye kubannyuzura kuko bari banambaye udutambaro tubapfutse amaso, kandi harimo nabakobwa, bahise bababyutsa, gusa umukobwa umwe muri bo amaze kubyutsa Luc, amurebye mu maso ahita yikubita hasi, abandi bayoberwa ibibaye, bagenzi be bazanye bahita bamuhagurutsa, bahita banasohoka, abari bagiye kunyuzutwa birangirirra aho…

NYUMA Y”IMINSI ITANU (5)

Ubwo hari kuwa Gatandatu, abanyeshuri bashya harimo na Luc bamaze kumenyera, ubwo barimo bakora amasuku mu kigo cyose, Luc aho ari ahura numukobwa, akomeza kumuhanga amaso cyane, bimwanga mu nda, yigira inyuma gato, abaza abandi banyeshuri izina ry’uwo mukobwa, bamubwira ko yitwa ISHIMWE Jeanete.

Mu bigaragara, Luc yari yakunze uwo Jeanete…

Luc arakomeza atubwira inkuru ati”nkimara guhuza amaso na Jeanete,nahise numva mukunze,kuko yanyibye umutima wanjye wose,gusa mbura aho namuhera,nahise nshaka amakuru kuri we,nibimwerekeyeho byose,nibwo nahise niha gahunda yo kujya kumureba kuri uwo mugoroba,ngo mubwire ibyiyumviro byanjye”…

Tukiri aho mu kigo, isuku irangiye, barasonnye ngo abanyeshuri bajye muri refectoire, uko bagenda hari abakobwa batatu bagendaga baganira, umwe ni Aline, Solange ndetse na Amina…

ALINE: Shahu muri class yacu harimo umuhungu, ni mwiza kandi uko namubonye aritonda cyane. Uziko nkimubona nahise mukunda bya nyabyo???

AMINA: Uwo muhungu yitwa nde ngo numve niba ndamumenya??

ALINE: Yitwa KWIZERA J Luc.

Uko bagenda baganira, Luc nawe ari inyuma yabo, ndetse aratungurwa kuko ibyo bavugaga byose yarabyumvaga.

ALINE (arahagarara): byanga byakunda,uriya muhungu ngiye gushaka uburyo mugeraho, kandi bizarangira njye nawe dukundanye.

LUC ARAKOMEZA ATI”numvise ngize ubwoba, kuko bwari ubwa mbere numvise umukobwa ari guhiga umuhungu ngo bakundane.

Nahise negera umukobwa twari kumwe twigana, mubajije, ambwira ko uwo mukobwa unshaka yitwa Aline, gusa Aline ntiyigeze amenya ko nari inyuma ye cg numvise ibyo yavugaga.

Ntibyatinze kuri uwo mugoroba, Luc yinjira mu ishuri ryo mu wa gatanu, asanga Jeanete aho yicaye, ubwo yari muri etude, aramusuhuza…

LUC: Prefet ari kugushaka hanze. (bahita basohoka,bageze ku muryango…)

LUC: Mu byukuri, ntawundi muntu ugushaka utari njye.

JEANETE: Ese uranshakira iki???

LUC: kuva nakubona mugitondo, wanze kumva mu ntekerezo, nunvise ngukunze kurusha ibindi byose, niyo mpamvu nahisemo kuza kubikubwira kugira ngo ngerageze amahirwe yanjye.

JEANETE: wiga mu wa kangahe???

LUC: niga mu wa kane b.

JEANETE: reka njye muri etude, ndaza kugutumaho nijya kugusubiza.

LUC: sawa ubwo ntegereje igisubizo cyawe cyiza.

.ARAKOMEZA ATI “tukimara gutandukana, nahise nunva ko yamaze kunyemerera urukundo nta kabuza, kuko uyo aba uwo kunca amazi yari kubimbwirira aho tukiri kumwe.”

Luc na Jeanete bakimara gutandukana, Luc yerekeza ku ishuri rye, gusa atarinjira, areba kuwundi muryango wirindi shuri riteganye nirye, amera nkutunguwe numunyeshuri wari ugiye kuhinjura, agenda yihuta amusanga, bakubitanye amaso, buri wese aratungurwa kuko Luc yasanze ari Claude, bahita bahoberana..

(Uyu Claude we ni muntu ki? TURAMUMENYA NEZA muri iyi nkuru).

Kurundi ruhande, aho Jeanete ari, ntago yasubiye muri class ye, ahubwo yagiye anyura mu ma class atandukanye, akabwira abanyeshuri bamwe na bamwe amagambo tutashoboye kumenya, gusa bisa nkaho hari ibyo bari gupanga..

Tugaruke kuri Luc…

LUC: nonese Claude,aha wahageze ute??

CLAUDE: ahubwo woe wahageze ute??

Bakomeje kuganira cyane, gusa Luc yakwitegereza mu ishuri rya Claude, akabonamo umukobwa uri kujya amutunga intoki…

LUC: ese uriya mukobwa uri kudutunga intoki waba umuzi?

CLAUDE (arahindukira aramureba): ehhh, uriya ni mushiki wanjye nkurukira, gusa ni umuswa bya hatari, ninayo mpamvu twigana.

LUC: ntaribi reka njye muri etude, ariko ninjoro nitujya kuryama, ngufitiye story yakataraboneka urabanza uyigure…

LUC ATI “kubera ko amasomo atari araba menshi, muri etude twabaga twiganirira gusa, namwe murabyumva iby’abanyeshuri bahuye bwa mbere, buri wese aba avuga ibye, aho bize, abana bakundaga basize iwabo”……..

Etude ikimara kurangira, abanyeshuri bose bajya kurya,ubwo hari kumugiroba, Claude aza yiruka asanga Luc kumuryango wishuri rye nawe agiye kugenda..

CLAUDE: umva man, mushiki wanjye ambajije uwo uri we ndabimubwira, none ansabye ko nabahuza mukamenyana. urabyemera se?

LUC: kumenyana se hari ikibazo kirimo? ahubwo se yitwa nde??

CLAUDE: yitwa Umutesi Anitha.

LUC: okay, ubwo tuzashaka umwanya njye nawe tuganire tumenyane ntakubazo.

ahubwo tujye kurya.

Mwibuke ko Luc ariwe uri kutubwira iyi nkuru, arakomeza ati “Claude yaje kwiga tronc commun iwacu aturutse ahandi, nubwo tutari tuziranye icyo gihe, yambereye inshuti nziza, kurusha nabandi biwacu twiganye, hari nubwo nahuraga nakabazo k’amafranga kuburyo ntakabwira ababyeyi, akakamfasha, yambereye inshuti nziza……”.

Bidatinze, muri refectoire abanyeshuri bari kurya, haza umukobwa tutaramenya izina, yicara iruhande rwa Luc, atangira kumuvugisha…

UMUKOBWA: hari umukobwa witwa Jeanete ukuntunyeho,arambwiye ngo nkujyane aho ari.

Ku rundi ruhande,aho Jeanete ari hanze yishuri,arimo ahinda agatoki kukandi,arebye ku ruhande,abona Luc na wa mukobwa bavuye muri refe,ahita yinjira mu ishuri,ako kanya ba Luc nabo barahagera,barinjira,barakinga.

LUC ATI”Uwo mukobwa akimara kumbwira ko Jeanete amuntumyeho,umutima warandiye,gusa nihagararaho,ndibwira nti ahubwo ndahita ntangira kumuha affection,kugira ngo ataza kunyita umurezi,gusa nkimara kwinjira muri iryo shuri,naratunguwe cyane”…

BYAGENZE BITE????

Bakimara gufunga umuryango wishuri,Luc ahindukiye abona muri iryo shuri harimo abandi bakobwa batanu nabahunga batanu.mu gihe akirimo kubitekerezaho neza,umwe ahita amufata amusunikira hagati,ubundi bakora uruziga,mukubitegereza neza,batangira kumukubita nta mikino,maze Jeanete atangira ibiganiro…

JEANETE:nimunyumvire namwe,uyu muswa w’umururu yatinyutse aza kundeba,aje kumbwira ngo arankunda.

(bose baraseka).murumva atarasaze??.

ahubwo ni mukubite ingegera hano kuburyo itazongera kumebyera na rimwe..

Baramukubise,gusa kuko yari mushya yariyoroheje,arabaseka kuko nubundu uko bigaragara,iyo ashaka kubarwanya,ntago bari kumunesha,kuko yari umusore,kandi ibirenze ibyo yari amaze imyaka 12 ari umukinyi wa karate.

Barakomeje,ari nako bari kumukwena,gusa ariko sinzi ukuntu yahindukiye inyuma ye,yitegereje neza,aratungurwa cyane,kuko yari akubitanye amaso…………….EPISODE 3 LOADING..

IBI NI IBIKI JEANETE ARI GUKORERA LUC AMUZIZA KO YAMUBWIYE KO AMUKUNDA GUSA???

ESE UYU NI INDE UHUJE AMASO NA LUC AGATUNGURWA CYANE KANDI ARI NO MUBARI KUMUHOHOTERA???

Niba uri gusoma iyi nkuru utarakanda LIKE kuri iyi page, yikande ubundi izikurikira zose ntihazagire nimwe igucika.. Ni Kuwa Mbere, Kuwa Gatatu ndetse no Kuwa Gatanu buri Cyumweru hano kuri Touchrwanda.com

Yanditswe na IGNACE DUKUZIMANA @ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU