Turangiza igice cya 4 cy’amayobera m’urukundo, Anet yari arimo gusakuza twibaza impamvu ibimuteye. Komeza wisomere muri iki gice cy’ Amayobera m’ urukundo – Season 1 Episode 5, aho  dutangiranye na Luc akomeza kutubwira inkuru ye.

Season 1 Episode 5
Season 1 Episode 5

Luc agira ati: “papa Anet akimara kugenda,natangiye gutekereza byinshi,nsanga koko urukundo rujya aho urundi ruri,bityo nibwo nahise mfata umwanzuro wo kwikuramo urukundo nari narakunze Jeanete,kugira ngo ndugabire Anet nawe unkunda,kandi mfata umwanzuro wo kutazabyicuza”……….

Kwa Kalisa umugore yataye umutwe,umugabo we ari kumuhoza ku nkeke,amusaba amafranga umukozi wabakoreraga murugo yabibye.

MUKA KALISA:ni ukuri ku Imana Chance nubwo twabanye neza,yambereye umwana mubi ku iherezo,niyo ambwira ko agiye kugenda byibura akansaba namafranga,nari gukora uko nshoboye nkayamushakira,ariko ntiyibe ay’umugabo wanjye.gusa ararye ari menge,ikidahura ni imisozi….

Ku ishuri ubwo hari ku masaha yo ku mugoroba,papa Anet amaze gusezera kuri Luc,Luc akiri kubitekerezaho cyane,yumva Anet hakurya ati”Luc,wabaye iki?ni iki papa akubwiye gitumye umera gutyo???”.

Kumbe Anet yamucungiraga hafi,Luc aramubaza ati”ese Anet,koko urankunda by’ukuri?”.

ahita yibuka nuburyo John yamukubise urushyi amumuziza,aramubaza ati”ese ko umbwira ko unkunda,ubwo wari uryamye muri dortoire,uzi umuhungu waje akankubita urushyi ambaza ngo ni ibiki nakoreye cherie we? ntago mukundana??”

Anet ahita apfukama hasi,aramusubiza ati”Luc,reka nkubwize ukuri,gusa nanjye byaranyobeye,buri muhungu wese wumva abishaka muri iki kigo,aza kunsaba urukundo.ubwo rero wasanga uwo nawe yarankunze,akaba aricyo cyabimuteye”…….

Tuze kuri papa Anet,yageze murugo asanga madamu ntarataha,yicara ku buriri,gusa mu bitekerezo byinshi cyane,akifata ku mutwe,agatembera mu cyumba,akivugisha ati”ntago numva neza ukuntu byambaho,gusa ariko ubanza ari nkinzozi narose”.akiri muri ibyo,madamu arinjira,asanga umugabo mu cyumba,umugabo amwumvise ahita amera nkaho nta kibazo afite…

ESE BYAGENZE GUTE??Turasobanukirwa….

LUC ATI”uko iminsi yakomezaga kwicuma,niko Anet yanyerekaga urukundo rwe rwose,nanjye nkabibona koko ko yankundaga,gusa sinahwemaga kumubonana nabandi bahungu,ariko uko batandukanaga niko yahitaga aza kumbwira ibyo bavuganye byose,ntihagire na kimwe ampisha,ibyo bigatuma nkomeza kumukunda cyane no kumwizera.mbabwije ukuri,nibwo bwa mbere nari nguye mu nyanja yurukundo bigeze aho”……..

Iminsi yakomeje kwicuma,amasomo arakomeza.

Ku mugoroba umwe,ubwo Claude ari kumwe na mushiki we Anitha bagenda baganira,bidatinze bagera aho Luc ari,baramusuhuza,Claude ati”Luc,nguyu wa mushiki wanjye ushaka ko mumenyana”.ahita yigendera,Luc na Anitha basigara baganira,baraganiriye,baribwirana,gusa bikagaragara ko Anitha yishimiye Luc cyane,ati”nukuri nibyagaciro kumenyana numusore mwiza nkawe”.

Luc ati”nanjye ndakwishimiye cyane,kandi tuzakomeza kuba inshuti”.

Ako kanya bahita basona,abanyeshuri bajya muri gahunda zikigo zikurikira.

Nyuma yamasaha 3,abanyeshuri barimo kurya,Jeanete afata isahani ye,asanga Luc aho yicaye,aramusuhuza,aramubaza ati”bite Luc”??”.

Luc aramwikiriza ariko mubyukuri ukabona ari kumufata nkaho ari umwanda uri imbere ye,Jeanete nawe ahita yicara aho.

JEANETE:Ndifuza ko dusangira.

LUC:gusangira se hari ikibazo kirimo??gusa ariko ntumvugishe.

Barasangiye,mu gihe bendaga kubimara,Jeanete atangira ikiganiro.

JEANETE:ndakwinginze,mbabarira ku bintu byose nagukoreye.(mwibuke yaramukubitishije bya nyabyo).

LUC(numujinya):umunsi uzazana ibuye waritetse ryahiye nzakubabarira,kandi ikindi,akakanya ndagusabye mva imbere ugende.

Jeanete yahise abonako Luc afite umujinya,arahaguruka,aramubwira ati”nyamara ubishatse wabitekerezaho”….

Twigire mu yindi cartier nshya,hari inzu ifite salon nziza cyane kandi nini,harimo umugabo urimo kuvuga ati”uyu mushinga igisigaye ni ukuwunoza gusa,kandi tukajya tuwukora mu ibanga,kandi tukawukorana umucyo.amakosa yose azagaragara umenyeko ari wowe uzayirengera,gusa nanone nukora neza,uzishurwa neza”.

Ako kanya ntitubashije kumumenya,ninde bari kuvugana,kandi ngo bari gupanga mushinga ki….

Gusa turabimenya neza cyane….

Twigarukure kuri Luc,mu masaha ya mugitondo,abyuka mbere yabandi mu rukerera,akora douche,yambara imyebda itari uniform,ubundi ajya mu kigo,umuzamu nawe amubera mwiza aramufungurira nubwo hari mbere yamasaha.

Amaze kwunjira,ahita ajya muri dortoire zabakobwa,ndetse agera ku gitanda cya Anet,asanga Anet nawe yakangutse…….

ANET: cheri urukumbuzi rwari runyishe nukuri,agubwo ngwino mu buriri tube twiryamiye.

Luc ahita yinjira uburiri,araryama,Anet aramworosa,bidatinze amasaha aragera,abandi bakobwa barabyuka,barakaraba,bajya mu mashuri,Luc na Anet basigarana muri dortoire yabakobwa bonyine baryamye…

Mbere yaho gato amasaha 2,mu ma saa kumi nigice zijoro,kuri cya gipangu ba Luc bararamo,hinjira abajura 3 bipfutse masks mumaso,baje kwiba imyebda yabanyeshuri ndetse nibindi bikoresho,umwe mubanyeshuri bahabana,abyuka agiye kuri toilet,agikingura umuryango,ahita akubitana na ba bajura,barikanga nawe arikanga,ahita…………….

Tugaruke kuri Luc na Anet aho biryamiye muri dortoire yabakobwa,..

ANET: nukuri Luc,uyu munsi nari narawutegereje narawubuze,gusa ndabona Imana ibikoze neza cyane ikaduhuza.

Wampaye care se chouchou????

LUC: ibyo rwose ntago aribyo umbwiriza,…

Luc ahita atangira gukuramo imyambaro,ndetse na Anet nawe biba uko,ubwo batangira guhana affections,barakorakoranaho,barasomana,buri wese atangira kwakira undi,ngaho hasi hejuru,ibyishimo biba byose,…

ANET: cheri, ndashaka kukwiha wese, kandi ndagushaka umubiri wawe…

Mu gihe Luc atangiye gutekereza icyo yakora n’uburyo yanezeza Anet muri uwo mwanya, yumva umuntu hejuru ye. End Season 1 Episode 5 …………..EPISODE 6 LOADING >>>>>

LUC NA ANET SE BARAFASHWE??

ABAPANGA BUSINESS NI BANDE KANDI BARAPANGA BUSINESS KI????

AHUBWO SE BIHURIYE HE N’AMAYOBERA MURUKUNDO.??

Amayobera m’ Urukundo Season 1 Episode 5 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU