Amayobera m’ Urukundo, dutangirane n’umusore arimo atubwira inkuru agira ati: “nuko mu rugo baba batangiye imyiteguro yo kungurira ibikoresho byose bikenerwa ku munyeshuri ugiye kwiga mu mwaka wa kane bwa mbere, kuko nari maze gutsinda ikizamini gisoza amashuri atatu yicyiciro cya mbere(tronc commun).”

Numvaga ndi umuntu wumugabo cyane, kuko nari natsinze namanota meza, gusa nubundi nari umugabo kuko nayirangije mfite imyaka 22.

BYAGENZE BITE????

Dutangiriye ahantu mu isoko, hari umuryango urimo guhaha ibikoresho byishuri, umugabo numugore ndetse numuhungu wabo wumusore, gusa bari bishimye cyane kandi bigaragara, ari nako bagenda baganira.

PAPA: Sha, nukuri ndakugurira byose ukeneye ntitaye kubukene bwacu kuko uri umuntu wumugabo cyane.

MAMA: Nubundi se utabimuguriye wabigurira nde wundi tutagira?

UMUSORE: Yego rata mama, wowe ndakwemera cyane (byurubyiruko).

Mbese bari bishimye cyane. bakomeje guhaha, barangije barataha.

Bageze murugo, bigaragara ko atari umuryango ukize cyane ariko ntibanakenye urebeye ku myubakire yinzu yabo.

Uwo munsi wose, uwo musore yari yishimye cyane, ndetse ninshuti ze bisa nkaho biganye zari zaje kumusura ndetse zinamusezeraho bisa nkaho umunsi ukurikiyeho aribwo azajya ku ishuri.

Bidatinze,mu gitondo cyaho,wa musore arabyuka,s aa mbili yari yamaze kwitegura neza agiye kugenda…..

Mbere yaho amasaha atatu, ubwo hari muma saa kumi nimwe,kurundi ruhande,hari inzu nziza cyane,bisa nkaho ari iy’umuntu wifashije bikomeye, ako kanya munzu amatara araka,kumbe ni umugabobwaho uyacanye,ahita ajya gukaraba mumaso, yambara imyenda ya sport, ubundi asubira mucyumba, abyutsa umugore we.

UMUGABO: Cherie ntago uziko bwakeye?? Ndabona wowe aka kazi utazagashobora.

UMUGORE: Ehhh, chou burya bwakeye? Wabyutse ryari se? Wanambaye!!!

Nawe ahita yambara imyenda ya sport ubundi baragenda. gusa uko bigaragara, wagira ngo ni aba polisi cyangwa abasirikare…..

Tugaruke kuri wa musore witeguye kujya ku ishuri, ibintu byose biri ku murongo, maze ababyeyi be bamusaba ko babanza kuganirira muri salon.

PAPA: Wa mwana we, nibyo koko uri mukuru, gusa wibukeko aribwo bwa mbere ugiye kwiga ku ishuri uzajya ubamo, ubwo rero turagira ngo tuguhanure nk’ababyeyi. Ugomba kwitonda kandi ukamenya icyakujyanye, ukirinda ingeso mbi zose, kandi ukubaha buri wese.

MAMAN: Wa mwana we rwose, ntibazaduhamagare ngo wakoze amakosa..

UMUSORE: Nzitwararika nukuri kandi nzabubahisha.

Ubundi ahita afata ibikapu bye, baramuherekeza……

Tugaruke ku bagiye muri sport, ubwo hari mu rukerera barimo kugaruka murugo.

UMUGORE: ubwo kandi turasanga akiryamye dore ko akunda kuryamira.(Sinzi uwo bavuga gusa turamumenya).

UMUGABO: ariko ujye undekera umwana.ubwo se azajya abyuka kare ku ishuri no murugo???

UMUGORE: Nyumvira nawe,nonese wirengagije ko mukanya agiye kujya ku ishuri???

UMUGABO (asa nutunguwe) ehh? harya?? ubuse yariteguye bihagije?? wamuguriye byose???

UMUGORE: Yewe azanshinje ikindi.

Bageze murugo, batangira gukaraba,barangije umugore akubitanira n’umukobwa we muri salon…

UMUKOBWA: maman waramutse??

UMUGORE: yego, ko watinze kubyuka se??

UMUKOBWA: reka ngire vuba vuba maman ntaza gukererwa.

Nawe yahise ajya muri douche, akora vuba vuba, ubundi afata ibikapu bye, yerekeza ku ishuri….

Wa musore nawe aho ari, yari amaze gukatisha ticket yimodoka, asezera kubabyeyi, imodoka ihita iza, ayijyamo ubundi iratangira.

Uko ari mumodoka agenda, yagendaga atekereza byinshi, gusa anibaza kubuzima agiye kubamo.

Bidatinze, imodoka arimo igera aho igiye gufatira abandi bagenzi,irahagarara barinjira, kumbe na wa mukobwa twatangiranye agiye ku ishuri ahita ayinjiramo,gusa kuko yari yakereweho gato,ararunguruka abura umwanya,gusa mu kureba neza,abona hasigaye umwanya umwe gusa, ari naho wa musore yicaye, ajya kuhicara, ubundi imodoka irakomeza…

UMUSORE ARAKOMEZA ATUBWIRA ATI: “kuva nabaho mu buzima bwanjye, nibwo nari mbonye umukobwa mwiza bigaragara, kuko akimara kuza kunyicara iruhande,natagiye kumva ntatuje,kuko uburyo ateye, nta numwe utamwifuza amubonye.yari akeye,afite taille nziza kandi igaragara, gusa kuko twese twari abagenzi, naretse kubitekerezaho cyane,turakomeza”….

Tugaruke kuri ya modoka itwaye wa musore n’umukobwa tutaramenya amazina, nyuma yo kugenda urugendo rutari ruto, umukobwa atangira gusepfura, ndetse aranaruka,gusa umusore bigasa nkaho bimubangamiye cyane kuburyo yashakaga uko yakwegera ku rundi ruhande, gusa amaze kubina ko uwo mukobwa nta wundi muntu numwe umwitayeho, yahise afungura igikapu cye, akuramo agashati ke, aramuhanagura,ndetse anamuha ku tunini yari yavanye murugo dutuma umuntu ataruka mu modoka, umukobwa amaze kukinywa,atangira gutuza…..

Tugaruke ku babyeyi ba wa mukobwa,nyuma yuko amaze kujya ku ishuri, bahise bambara imyenda yakazi, kumbe umugabo ni umusirikare, naho umugore we ni umu polisi, kandi barakomeye kuko bafite inyenyeri, ubundi bafatana ibiganza, bavugira icyarimwe bati “kubw’umwana wacu”..kumbe bisa nkaho nabo ariwe bagira gusa…..

Ntibyatinze wa musore na wa mukobwa bagera muri gare, buri wese asohoka ukwe.

Wa musore yicara gato ategereje indi modoka imujyana ku ishuri, hashize akanya yumva umuntu amuturutse inyuma, kumbe ni wa mukobwa…

UMUKOBWA: witwa nde???

UMUSORE: Nitwa KWIZERA Jean Luc…(niyo mazina yumusore ari nawe uri kutubarira inkuru).

UMUKOBWA: njye nitwa MUHOZA Anet,ndi umunyeshuri ubu ngiye ku ishuri,gusa nkunze kugira ikibazo iyo ndi mu modoka,ariko ndagushimira cyane ukunyu wanyitayeho ukamfasha,uwazampa amahirwe yo kuzongera kukubonaho nakwiteguye,nazagushimira cyane…

Luc: wasanga tuzongera tugahura, isi se ko ari nini!

Ntibyatinze, amasaha yo kugenda aba arageze, bagiye gutandukana, Luc arahaguruka ngo asezere kuri Anet, Anet amusaba ko yamuhobera, Luc biramutungura, gusa arabyemera barahoberana, Anet amusoma ku itama, ati “tuzabonane”.. ubona ko mbese amwishimiye….

LUC ARAKOMEZA ATI: “ibyambayeho uwo munsi byose byarantunguye, kuko no kubona uko mbisobanura birancanga, gusa nanjye maze gutandukana na Anet, numvise nshaka kongera kumubonaho, niyo byaba rimwe gusa”……

Tugeze ahantu hamwe, ni kukigo cyamashuri, kinini cyane ariko wagira ngo si ikigo gusa, ahubwo hakorerwamo nibindi bintu.

Ni mu masaha yo kumugoroba buri guhumana, abanyeshuri bagenda binjira buke buke, bidatinze, Luc nawe arinjira, kumbe nicyo kigo agiye gukomerezamo amashuri ye, gusa nkaho ntihabura ba rudobya, abandi banyeshuri bahasanzwe baza kumusanganira ngo bamwakire, gusa kuko yari mukuru, arabiyaka, akomeza agana kuri office y’ikigo…

Ababyeyi ba Luc nabo aho bari, bari kumuganiraho, kandi bigaragara ko bamuhangayikiye.

MAMAN: ubu nizereko umwana wanjye yageze ku ishuri amahoro(kandi koko nibyo yagezeyo amahoro).

PAPA: erega Luc ni mukuru yakwiyobora….

Tugarutse ku ushuri, bamaze kwandika abanyeshuri bashya, babashyira kumurongo batangira kubaha amabwiriza ngenderwaho, bajya no kubereka aho bazajya barara.

ANIMATEUR: muzajya murara hano,gusa izindi gahunda zise nukuzikorera mukigo.mu bindi bihembwe,mwemerewe gushaka ahandi ho kuba, ariko ubu twabazanye aha kugira ngo tubafashe, kuko hari benshi muri mwe bageze ino aha bwa mbere..

Ubwo kuko hari mu itangira, akavuyo kabanyeshuri kabaga ari kose, ubwo batangira gusasa buri wese uburiri azajya araraho, uko bari gusasa, hinjira agatsiko kabakobwa, guss nabo basa nkaho ari abanyeshuri bo kuri icyo kigo, umwe muri bo, yegera Luc atangira kumufasha gusasa, Luc biramucanga uburyo umukobwa atazi kandi abonyeho bwa mbere yamusasira uburiri, gusa ntiyabitindaho cyane.

Ako kanya bakimara gusasa…………EPISODE 2 Loading >>>>> Izakurikira Kuwa MBERE

UYU MUKOBWA SE WE NINDE??

ESE LUC AZONGERA GUHURA NA ANNET NGO AMUSHIMIRE NKUKO ANNET ABYIFUZA??

KUKI IYI NKURU ITANGIYE GUTYA, IKABA YITWA GUTYA??

Ntucikwe n’izidi Episodes zicaho Kuwambere, Kuwa Gatatu no Kuwa Gatanu.

Amayobera m’ Urukundo Inkuru zandikwa na:

IGNACE DUKUZIMANA: (facebook.com/ancestorignacedukuzimana/)



IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU