Abaturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa kanama bakomeje ku banganirwa n’amazi y’ umugezi wa Sebeya wuzura ugashoka mungo zabo no mu mazu aturiye uwo mugezi wa Sebeya uri mu karere ka Rubavu ugatwara n’abantu.

Amazi y' umugezi wa Sebeya akomeje gutera abaturage impungenge

Nyuma y’uko imvura yo kuwa gatandatu tariki 3 werurwe 2018 mu masaha yani mugoroba yasenye amazu muri ako gace ndetse akangiza imyaka y’abaturage bari barahinze hafi y’umugezi wa Sebeya.

Amazi y' umugezi wa Sebeya akomeje gutera abaturage impungenge

Amazi yaturukaga mu misozi iri ruguru y’uwo mugezi wa Sebeya niyo yisutse muri uwo mugezi atuma wuzura urangira kwishakira inzira mungo no mu mirima y’abaturage.

Amazi y' umugezi wa Sebeya akomeje gutera abaturage impungenge

Iki kibazo cy’amazi aturuka muri Sebeya si ubwambere kibaye ku baturage bahaturiye , cyane ko abaturage bo muri uwo mudugudu bavugako igihe kimvura nki iki baba badatuje kuko baba bumva ko uyu mugezi uza kuzura ukabasnga mu mazu.

Amazi y' umugezi wa Sebeya akomeje gutera abaturage impungenge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Munyanganizi Sebikari Jean, aganira n’itangazamakuru yagize ati ”Ubwo hari hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi ikabije, umugezi wa Sebeya waje kuzura utwara abantu batatu, abana babiri umwe w’imyaka 8 undi 12 bo mu murenge wa Kanama ,umudugudu wa Kibuga , Akagali ka Rusongati.”

Yari amazi afite ingufu kuburyo yashoboraga gutwara ibintu n’abantu :

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU