Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi ba APR FC batazakina umukino uzabahuza n’ikipe ya Espoir Fc mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona utabereye igihe kubera imikino Nyafurika.

APR Fc irakina na Espoir Fc idafite kizigenza Muhadjiri

Ikipe ya APR Fc irakora imyitozo ya nyuma uyu munsi 15H30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo yo kwitegura ikipe ya Espoir Fc mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri umaze iminsi ahagaze neza mu kibuga, afite ikibazo cy’umugongo yagiriye mu mukino APR FC yakinnye na Djoliba AC ibitego ikayitsinda 2-1 ku munsi wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

APR Fc irakina na Espoir Fc idafite kizigenza Muhadjiri

Ikipe ya APR FC yahise ikomeza gukina shampiyona imikino y’ibirarane, ubu igiye guhura n’akazi kenshi cyane ko gukina imikino 3 y’ibirarane ikuririkirana itakinnye kubera gutegura imikino ya CAF Confederations Cup yasezerewemo na Djoliba AC.

Dore uko imikino ya APR FC iteganyijwe:

Kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018

  • APR FC vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018

  • Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018

  • Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi, 15h30’)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU