Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 yashyize hanze amafoto yambaye umwambaro wa Bikini udakunze kuvugwaho rumwe n’abantu benshi.

Bahati Grace asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z'America
Bahati Grace asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z’America

Grace Bahati usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe z’America ari muri ba Nyampinga b’u Rwanda bafite igikundiro gikomeye. Tariki ya 16 Gicurasi 2015 nibwo uyu mukobwa wabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo yasoje amasomo muri Kaminuza ya Kirkwood College mu ishami ry’ibijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rushya rwa Instagram, Miss Grace Bahati yashyizeho amafoto yambaye umwambaro wa Bikini, ari ku mazi yo mu birwa bya South Padre Island by’I Texas.

Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 yifotoje yambaye umwambaro wa Bikini
Miss Grace Bahati wabaye Miss Rwanda 2009 yifotoje yambaye umwambaro wa Bikini
Iyo Nyampinga yifotozanyije umwambaro wa Bikini, benshi babifata nko kwica umuco
Iyo Nyampinga yifotozanyije umwambaro wa Bikini, benshi babifata nko kwica umuco

Ubusanzwe, umwambaro wa Bikini ntago ukunzwe kuvugwaho rumwe na benshi, dore ko ahanini iyo nka Nyampinga w’u Rwanda runaka yifotoje awambaye bifatwa nko kwica umuco nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU