Ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino w’ikirarane wayihuzaga n’ikipe ya Sunrise, umukino ukaba urangiye ikipe Rayon Sports ibonye intsinzi ndetse ihita inayobora urutonye rwa Shampiyona.

Bigoranye Rayon Sport itsinze Sunrise ihita iyobora urutonde rwa shampiyona

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Surise i Nyagatare aho iyi kipe ya Sunrise yaje ishaka gutsinda uyu mukino nubwo bitaje kuyihira kuko ikipe ya Rayon Sports yifuzaga gusoza imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona bikaba birangiye ari ibitego 3 bya Rayon Sports kuri 2 bya Sunrise.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi aho ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na  Bimenyimaa Bonfils Caleb,Naho igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe nanone na  Bimenyimaa Bonfils Caleb ku munota wa 41 naho icya gatatu cya Rayon Sports kikaba cyatsinzwe na Usengimana Faustin mugihe ibitego bibiri bya Sunrise byatsinzwe na Orotomal Alex ndetse na  Iyabivuze Osee.

Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino ikaba ihise iyobora urutonde rwa Shampiyona ndetse bihita biyiha n’amahirwe yo kuyobora shampiyona imikino ibanza n’amanota 30.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU