Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi w’Itorero ry’Abacunguwe ari nawe waritangije mu Rwanda (Redeemed Gospel Church Rwanda), yasobanuye byinshi mu bimaze iminsi bimuvugwaho harimo guhanurira Miss Shanitah ibinyoma, gufungirwa urusengero n’ibindi. Uyu mukozi w’Imana akaba yasabye abantu kumusengera kuko ngo ari mu bihe bikomeye.

Bishop Rugagi Innocent aratakamba asaba inkunga y'amasengesho

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018 nibwo Bishop Rugagi Innocent yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze asobanura byinshi ku bibazo bimaze iminsi bimuvugwaho.

Bishop Rugagi muntangirio z’iki kiganiro yatangiye abwira umunyamakuru ko akeneye inkunga y’amasengesho, ati: “Dukeneye inkunga y’amasengesho, ibigeragezo birahari kandi ukurikije ibyo ubona nawe ubwawe ntakubwiye ngo ibigeragezo birahari, nawe ubwawe urabibona. Kuko iyo ubona urusengero rufungwa nkubwira ko mfite ibyangombwa bya RGB bitwemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda, twasabye akarere karatwemerera bihagarikwa n’umurenge, ibyo rero nabyita ko ari bya bigeragezo bikurikirana.”

Mu minsi ishize nyuma yuko hatoranywaga abakobwa 20 bagomba gukomeza mu cyiciro cyanyuma cy’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, havuzwe amakuru yuko Bishop Rugagi yahanuriye umwe mu bakobwa bari batoranyijwe gukomeza muri iri rushanwa ariwe Munyana Shanitah ko ariwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, bizakurangira atariko bigenze ahubwo yegukana umwanya w’igisonga cya mbere.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Bishop Rugagi yahakanye ko ibyo yakoreye Umunyana Shanitah ari ubuhanuzi.

Ati: “Ku itariki 4 Gashyantare nibwo nahamagaye umukobwa witwa Shanita mu rusengero, ise ni Umujyanama mu rusengero ndetse ni Umujyanama w’abagabo wungirije. Natunguwe no kumenya ko ari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndatangara […] Ntabwo habayeho ubuhanuzi habayeho gusabira umugisha Miss wacu […] Iyo iza kubimbwira (Imana) ko agomba kuba nyampinga yari kuba we byanze bikunze.”

Uyu mukozi w’Imana akomeza avuga kandi ko inkuru zishushanyije zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga kuri iki kibazo cya Miss ntacyo zamuhungabanyaho.

Bishop Rugagi yanagarutse ku kibazo cy’urusengero rwe ruherutse gufungwa mu buryo we avuga ko bwatunguranye. Yavuze ko bijya gutangira ari abazungu b’Abahinde bakorera hafi y’urusengero rwe, ahamya ko bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge, ari nabwo ubuyobozi bwaje kumusaba ko yashyiramo ibyuma birinda urusaku (Sound proof).

Ibi byuma Bishop Rugagi ngo yabishyizemo nyuma umuyobozi w’Umurenge araza aramufungira birangije ajya ku karere bamuha urupapuro rumuha uburenganzira bwo gufungura ariko nyuma umurenge uragaruka uramufungira.

abajijwe impamvu atagiye kurega ubuyobozi bw’Umurenge dore ko bwamufungiye kandi we afite ibyangombwa yahawe n’ubuyobozi bw’akarere bumwemerera kuba akorera aha hantu, avuga ko yanze kugonganisha inzego.

Yagize ati: “Ikintu ugomba kubanza kureba ni ukureka ikintu kitwa igonganisha ry’inzego ugatwara ibintu mu mahoro, niba komanda wa Polisi turi kumwe akaba ari kubwira Gitifu ati ko afite urwandiko rw’iminsi ine kugira ngo abe yimutse mwamuretse, Gitifu ati oya.”

Ku makuru yavuzwe ko yahunze igihugu nyuma yuko afungiwe urusengero, Bishop Rugagi Innocent yavuze ko ntampamvu nimwe yatuma ahunga igihugu.

Yagize ati: “Mbere y’uko bamfungira urusengero nari mfite igiterane nagombaga kwigishamo muri Kenya kandi cyari cyaratangajwe. Ntabwo rero habayeho guhunga kuko nta deni ry’umuntu mfite mu Rwanda, yaba banki cyangwa umuntu ku giti cye. Nta cyampungisha nta kibazo cya politike mfitanye n’igihugu, nta cyatuma mpunga, nta n’ubwo nahunga kandi ngo nongere nze hano.”

Bishop Rugagi yavuze ko ku ku Cyumweru gitaha, abayoboke b’Itorero rye bazateranira mu ihema rya Camp Kigali mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bumwemerera agakora ibyo asabwa hanyuma agakomeza gusengera mu nyubako iri hafi yo kwa Rubangura yari asanzwe asengeramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU