Bishop Rugagi Innocent yamaze gufungurwa nyuma y’iminsi igera ku icumi(10) afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Itabwa muri yombi rya Bishop Rugagi Innocent ryemejwe na Polisi y’u Rwanda tariki 5 Werurwe 2018. Tariki 4 Werurwe 2018 Bishop Rugagi yari yitabye Polisi mu iperereza ryakorwaga ku banyamadini barimo gukora inama mu buryo butemewe, izo nama zikaba zari zigamije kunaniza iyubahirirwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Ni nyuma y’insengero zisaga 700 zo muri Kigali zari zimaze gufungwa.

Icyo gihe abatawe muri yombi nk’uko batangajwe na Polisi y’u Rwanda ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018, nibwo uyu muyobozi w’itorero rya Redeemed Gospel Church Rwanda yarekuwe, ndetse abayoboke be bakaba batangaje ko bishimiye kuba umuyobozi wabo yafunguwe.

Bishop Rugagi Innocent yamaze gufungurwa nyuma y'Iminsi igera ku icumi afunzwe
Bishop Rugagi Innocent yamaze gufungurwa nyuma y’Iminsi igera ku icumi afunzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU