Abaturage bo mu karere ka Burera Umurenge wa Rusarabuye mu kagari ka Kabona kari hagati y’igishanga cy’urugezi n’ ikiyaga cya Burera bakomeje kwibasirwa n’irwara imeze nka marariya ikomeje kujyana benshi kwa muganga.

Abaturiye ikiyaga cya Burera batewe n'icyorezo gitafa nka marariya

Iyo nrwara imeze nk’icyorezo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buvuga ko hashize ibyumweru bibiri gitangiye kugaragara, cyane mu kagari ka Kabona kari hagati y’igishanga cy’urugezi n’ikiyaga cya Burera, abagezweho n’iki cyorezo bavuga ko bafatwa n’inkorora ikazana n’umuriro, gusuhererwa no gucika intege mu mubiri.

Dusabimana Beatrice, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Muharuro umwe mu yigize akagari ka Kabona karimo ku garagaramo iki cyorezo cyane, avuga ko uwafashwe n’ubwo burwayi agaragaza ibimenyesto bisa n’ibya Maralia ariko bamusuzuma bakayibura, ikindi kandi ngo ni icyorezo kigera mu muryango kigahera ruhande ki kararika, aho ngo byibuza muri buri muryango hataburamo nk’abantu babiri cyangwa batatu bamaze ku gerwaho n’ubu burwayi.

Ubu bwiyongere bw’abafatwa n’ubu burwayi kandi bunashimangirwa n’umwe mu baganga b’ivuriro rya Kirambo bakorera muri aka gace uvuga ko ubu barimo kwakira abarwayi bakabakaba mu ijana ku munsi, icyakora ngo nta mbogamizi barabigiriramo kuko imiti barimo kubaha bagendeye ku bimenyetso by’ibicurane bagaragaza ibasha kubavura.



Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buvuga ko nyuma yo kubona ko ubwo burwayi busa n’icyorezo basabye ikigo nderabuzima cya Kirambo ko cyakorana n’ibitaro bya Butaro ngo hamenyekane intandaro yacyo ariko kugeza ubu bakaba ntacyo baratangarizwa, NSABIMANA Fabrice uyobora w’ umurenge avuga ko nyuma y’icyumweru gishize bamenye iby’iki cyorezo nta gikuba kiracika kuko n’abo kigaragaraho bavurwa bagakira gusa imbogamizi akaba ari uko kirimo gufata abantu benshi mu gihe gito.

Ingingo y’uko ubu burwayi busa n’ibicurane bivanze n’inkorora bushobora kuba bufitanye isano n’ihinduka ry’ikirere niyo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusarabuye buhurizaho n’abaganga bakorera muri aka gace, icyakora abahatuye bo bagasa n’abatabyumva neza kuko ngo ari ubwa mbere bakwibasirwa n’uburwayi nk’ubwo, yewe ngo n’izo ndwara zindi bakaba bari basanzwe bazirwara ariko ntibigere ku rwego barimo ku bonaho icyo cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU