Umuhanzi w’umunyempano ukomeje kwigarurira imitima ya benshi Rwanda, Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana, ashimangira ko ariyo Gushimwa ibihe byose.

Eesam ni umwe mu bahanzi nyarwanda batanga icyizere cyo kuzatera imbere muri muzika ku rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntacyo Nguhisha, Unyibagiza Abandi, Make me Superstar, Si Ayabo, Ubuziraherezo n’izindi nyinshi.

Eesam n'umuhanzi w'umunyempano ukomeje kwerekana imbaraga mu muziki
Eesam n’umuhanzi w’umunyempano ukomeje kwerekana imbaraga mu muziki

Kuri ubu, Eesam yakoze indirimbo y’Imana yitwa “Uhoraho” avuga uburyo Imana izahoraho kandi itazigera itenguha uyizera wese.

Muri iyi ndirimbo, Eesam avuga ko Imana yahozeho, Iriho kandi izanahoraho, kuko ngo hari byinshi Imana iturinda amaso yacu atabona, bityo ngo Kuva mu byaha niko kujijuka.

Eesam yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana yitwa "Uhoraho"
Eesam yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana yitwa “Uhoraho”

Kugeza Magingo aya, Eesam ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya Touch Entertainment , akaba amaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda, ndetse iyi ndirimbo ninaho yakorewe hamwe na Producer Evydecks.

KANDA HANO WUMVE UHORAHO YA EESAM

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU