Ku nshuro ya mbere mu gihugu cya Zimbabwe hatowe Nyampinga ufite ubumuga bw’uruhu, mu rwego rwo kurwanya ivangura n’ihezwa rikorerwa abafite ubu bumuga muri iki gihugu – “Miss Albino”.

Bwa mbere mu mateka muri Zimbabwe batoye Nyampinga ufite ubumuga bw’uruhu-Amafoto

Kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe nibwo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe, hatowe Nyampinga uhiga abandi mu bafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka ba “Nyamweru”, nyuma y’amarushanwa yari yitabiriwe n’abandi bagera kuri 12.

Bwa mbere mu mateka muri Zimbabwe batoye Nyampinga ufite ubumuga bw’uruhu-Amafoto

Nyampinga Sithembiso Mutukura w’imyaka 22 wahize abandi avuga ko azaharanira kurwanya ivangura n’ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu, agaharanira ko bahabwa uburenganzira bwabo.

Bwa mbere mu mateka muri Zimbabwe batoye Nyampinga ufite ubumuga bw’uruhu-Amafoto

Umuryango “Brenda Momoya » wateye inkunga igikorwa cya Nyampinga uhiga abandi muri iki gihugu uvuga ko atari ubwa nyuma kibaye, bitewe nuko ahubwo bifuza ko cyakorwa no mu bindi bihugu bya Afurika, mu rwego rwo guha agaciro ababana n’ubu bumuga.

Bwa mbere mu mateka muri Zimbabwe batoye Nyampinga ufite ubumuga bw’uruhu-Amafoto

Ku nshuro ya mbere “Miss Albino” Sithembiso akaba yahembwe agerera ku madorali 85.

Ikibazo cy’ivangura no kwimwa uburenganzira bikorerwa ababana n’ubu bumuga, ni ikibazo cyagaragaye cyane cyane mu bihugu bya Afurika, nyuma yaho Umuryango w’Abibumbye ugaragarije ko abagera kuri 600 bavukijwe uburenganzira bwabo mu bihugu 28 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU