Umuraperi Lil G yasohoye imyambaro yitiriye Studio ye ya Round Music mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa bye, no guhanga udushya tuganisha k’ibikorwa bibyara inyungu.

Lil G n’umuhanzi nyarwanda winjiye muri Muzika akiri umwana, biramuhira ndetse abibyaza inyungu zinyuranye zirimo no kuba yarashinze Studio ye bwite ikora umuziki ya “Round Music.”

Kuri ubu, Lil G yahisemo kwagura ibikorwa bye abiganisha mu mishinga ibyara inyungu maze ashyira hanze Imyambaro ye bwite yitiriye Studio ye.

Iyi myambaro ya Lil G yayitiriye Studio ye
Iyi myambaro ya Lil G yayitiriye Studio ye

Aganira n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Lil G yatubwiye ko Iyi myambaro ye iri butangire kugezwa ku Isoko mu minsi ya Vuba aha, Akaba yarahisemo gukora iki gikorwa agamije kurushaho guteza imbere iby’iwacu nkuko abanyarwanda bakangurirwa gukoresha ibikoresho bya Made in Rwanda.

Lil G wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Umubyeyi,” “Nimb’umugabo,” “Urukundi n’iki” n’izindi nyinshi yavuze ko iyi myambaro ye itazaba ihenze kuko ngo ntago yifuza guhenda abanyarwanda n’abakunzi be muri Rusange

Lil G yashyize hanze imyambaro ye bwite
Lil G yashyize hanze imyambaro ye bwite
Imyambaro ya Lil G ngo izaba iri ku giciro gito
Imyambaro ya Lil G ngo izaba iri ku giciro gito

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU