Umuhanzikazi Cassandra umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya nawe yiyongera ku rutonde rw’abahanzikazi nyarwanda bagaragaza imyambarire ishotora abagabo.

Cassandra yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Uwase Francoise ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Cassandra yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Nemeye muri aya mashusho akaba agaragara yambaye imyambarire ishotora abagabo nkuko bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kugenda babigaragaza.

Cassandra yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Nkuko Uwase Francoise yabitangarije Touchrwanda akaba yadutangarije ko atakwambara ubusa kuburyo bukabije gusa nanone atambara ibintu bitajyanye nibyo akora kuko iyo uri umuhanzi hari imyambarire iba igomba kukuranga nk’umuhanzi rero nanjye ngomba kwerekana imyambarire igezweho ndetse sinanabeshya abantu ko najya ku rubyiniro nambaye ijipo igera kubirenge cyangwa nambaye amapantatro manini rero mba ngomba kwambara imyambaro ijyanye na muzika ndetse no kurubyiniro.

Cassandra yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Cassandra kandi akaba yakomeje adutangariza ko kuri ubu agiye gushyira imbaraga nyinshi muri muzika kuko yagiye abona ko abantu benshi bashyigikiye impano ye ndetse akaba ateganya no gushyira hanze ibindi bikorwa bitandukanye bya muzika mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi b’ibihangano bye.



Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Nemeye ya Cassandra

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU