Nyuma y’uko abakobwa babiri bagize itsinda Charly na Nina batangaje ko batazitabira irushanwa ngaruka mwaka rizwi nka Primus Guma Guma Super Star ku inshuro yaryo ya 8 kubera ibitaramo bafitiye ku mugabane w’i Burayi, ndetse bagahita berekeza mu igihugu cya Ghana aho bamaze iminsi bakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu, bamaze gutangaza ibihugu bazakoreramo ibitaramo byabo bigera kuri bitanu bafite i Burayi.

Charly na Nina bahishuye ibitaramo bagiye gukorera mu Burayi

Ibi bitaramo bizatangira tariki 5 Gicurasi 2018 bikarangira kuya 2 Kamena 2018 biteganyijwe ko aba bakobwa bazakoramo ibitaramo bitanu muri iyo minsi ndetse bizabera mu bihugu bine bitandukanye harimo Ububiligi bazaririmbamo tariki 5 Gicurasi 2018, mu Bufaransa aho bafite ibitaramo bibiri,kimwe kikazabera muri Lille tariki 11 Gicurasi2018 ndetse na Paris tariki 12 Gicurasi 2018.

Charly na Nina bahishuye ibitaramo bagiye gukorera mu Burayi

Tariki 26 Gicurasi 2018 aba bahanzikazi bazerekeza i Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi aho bazava bajya gutaramira muri Suede tariki 2 Kamena 2018. biteganyijwe ko aba bakobwa bazamara hafi amezi abiri i Burayi dore ko bazahaguruka mu Rwanda muri uku kwezi kwa Mata 2018 berekeza i Burayi aho bazava mu mpera za Kamena 2018 bakagaruka hano mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU