Itsinda Charly na Nina rigizwe n’abakobwa babiri (Charlotte Rulinda uzwi nka Charly ndetse na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina) bahishuye impamvu nyayo yatumye batandukana na Alex Muyoboke wari Manager wabo.

Tariki ya 20 Gashyantare 2018 nibwo aba bakobwa bafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’imikoranire bari bafitanye na Muyoboke Alexis na kompanyi ye ya Decent Entertainment kugira ngo ubwabo bakurikirane ibijyanye na muzika yabo.

Chary na Nina baherutse gusezerera Alex Muyoboke
Chary na Nina baherutse gusezerera Alex Muyoboke

Nyuma yo gutandukana, hagiye havugwa amagambo anyuranye, bamwe bakavuga ko ngo aba bakobwa basigaye bafite indi Management, abandi bakavuga ko ngo byatewe na Muyoboke gusa bo ubwabo bashyize hanze ukuri kose kwatumye basezerera Alex.

Charly na Nina batangaza impamvu yatumye bigumura kuri Muyoboke bagize bati “Ntakindi kintu cyihariye, Twafashe umwanzuro wo gutandukana, Imyaka itanu(5) iba ihagije kugira ngo umuntu abe amaze kwiga ibintu byinshi, ntago turi abana k’uburyo tutafata umwanzuro wo kugira aho tujya, Ntawadushutse, twaricaye twanzura ko tugomba kwireberera Muzika yacu, ndetse Imikorere, Indirimbo n’ibitaramo byacu bizakomeza bibeho ntagihindutse.”

Charly na Nina bavuze ko ngo atari abana, kandi ngo imyaka 5 bari bamaze irahagije kugira ngo batangire kwireberera umuziki wabo
Charly na Nina bavuze ko ngo atari abana, kandi ngo imyaka 5 bari bamaze irahagije kugira ngo batangire kwireberera umuziki wabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU