Ku munsi w’ejo tariki ya 09 werurwe 2018 mu masaha ya ni mugoroba nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo, ko uwari umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Petit Seminaire giherereye mu karere ka Rubavu Coach Kagabo Oreste yashizemo umwuka azize uburwayi.

Coach Kagabo wagize uruhari mu guteza imbere Sport Scolaire i Rubavu yitabye Imana

KAGABO Oreste wari umwarimu muri Petit Seminaire akaba numwe mu barimu bafashaga cyane mu bikorwa bya Sport Scolaire ya Rubavu yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 9 werurwe 2018 azize indwara. Kagabo Oreste yaguye aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Karere ka Musanza.

Coach Kagabo wagize uruhari mu guteza imbere Sport Scolaire i Rubavu yitabye Imana

Kagabo Oreste yamenyekanye cyane mu bikorwa bya Sport Scolaire mu karere ka Rubavu aho yatozaga akanakina umukino wa Volleyball mu ikipe ya GVC (Gisenyi Volleyball Club) yabarizwaga mu mujyi wa Rubavu.

Coach Kagabo wagize uruhari mu guteza imbere Sport Scolaire i Rubavu yitabye Imana
Benshi bakomeje ku garargaza umubabaro batewe na mwari Kagabo

Mwarimu Kagabo yagize uruhari rugaragara mu kuzamura umukino wa Volleyball mu karere ka Rubavu abinyujije mu mpano yarafite yo gukina no gutoza umukino wa Volley ball, yatozaga abana bakiri bato, abashakira n’ubushobozi bwo kwiga mu mashuri yari mu karere ka Rubavu, cyane ko muri icyogihe umubare mwinshi w’urubyiruko wabarizwaga mu mihanda bakoresha ibiyo byabwenge.

Kagabo Oreste ari mu barimu bafashe iyambere ku rwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abicishije mu mikino no muri Sport ya buri munsi. Coach Kagabo Oreste yashizemo umwuka azize uburwayi, asize abana bane n’umugore umwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU