Umukinnyi Danny Usengimana wahoze akinira ikipe ya Police mu bihe bishize, akerekeza mu ikipe ya Singida yo muri Tanzaniya yavuze ko ari mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Singida.

Danny Usengimana ku isoko ry'amakipe amwifuza, nyuma yo kuva muri Singida

Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Singida igihe cy’imyaka 2 nyuma yo kumara imyaka 2 ayoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda, yagarutse mu gihugu cy’amubyaye  ku munsi w’ejo ndetse atangaza ko atifuza gusubira muri iyi kipe itaramuhaye ibyo ya sabaga byose.

Yagize ati “Ngarutse iwacu. Nta kibazo cy’imvune mfite cyangwa ngo wenda ndarwaye. Nagarutse mu bibazo byanjye bwite ni ko navuga. Burya iyo umuntu mwumvikanye ibintu runaka ukabona bitari kubahirizwa, nta kindi wakora uretse gufata izindi ngamba zifite inyungu ku buzima bwawe”.

Danny Usengimana ku isoko ry'amakipe amwifuza, nyuma yo kuva muri Singida

Danny Usengimana yavuze ko yavuye muri Tanzania abwiye ubuyobozi ko atiteguye gusubira muri iyi kipe yo muri Tanzania mu gihe ibyo bamwemereye atarabihabwa.

Danny Usengimana ku isoko ry'amakipe amwifuza, nyuma yo kuva muri Singida

Danny Usengimana yerekanwe muri Singida United kuwa 11 Nyakanga 2017, yari amaze kuyitsindira ibitego 4 muri shampiyona mbere y’uko agira ikibazo cy’imvune.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU