Danny Vumbi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize icyo atangaza ku muhanzi Social Mula utaragize amahirwe yo kugaragara mu bahanzi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igeze kunshuro ya 8.

Danny Vumbi yagize icyo atangaza kuri Social Mula utaragize amahirwe yo kwitabira PGGSS kunshuro ya 8

Umuhanzi Danny Vumbi umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe nubutumwa usanga bukubiye mu ndirimbo gusa akaba atajya yitabira irushanwa rya Guma Guma bitewe n’itegeko ryo muri iri rushanwa rimukumira ku kibazo cy’imyaka yagize icyo atangaza kuri Social Mula nawe utarabonye amahirwe yo kuba yakwitabira iri rushanwa ku nshuro ya 8.

Danny Vumbi yagize icyo atangaza kuri Social Mula utaragize amahirwe yo kwitabira PGGSS kunshuro ya 8

Social Mula umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye hano mu Rwanda ariko benshi bakaba baratunguwe no kuba uyu muhanzi ataragaragaye mu bahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Guma Guma aho benshi bagiye batangaza ko uyu muhanzi avanga injyana aririmba gusa Danny Vumbi ibi akaba atemeranya nabavuga ibi kuko yumva ko bakagombye kugenda bateranye amanota aho kugira ngo bamubangamire kubera ubuhanga afite bwo kuririmba izo njyana.

Danny Vumbi yagize icyo atangaza kuri Social Mula utaragize amahirwe yo kwitabira PGGSS kunshuro ya 8

Usibye Danny Vumbi n’abandi bakunzi ba muzika muri rusange baratunguwe cyane nyuma yo kumva ko umuhanzi Social Mula atazitabira irushanwa rya Guma Guma nyamara ari umwe mu bahanzi bagaragaraza imbaraga muri muzika nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU