Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, David Adedeji Adeleke wamamaye muri muzika nka Davido, mu kiganiro n’abanyamakuru bo kuri Televiziyo y’u Rwanda,  yatangaje ko mu gihugu cy’u Rwanda azi umuhanzi umwe rukumbi.

Davido ngo azi umuhanzi umwe wo mu Rwanda

Davido ukunzwe cyane muri Africa no ku isi yose, yaraye asesekaye I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Werurwe 2018, akaba aje kuririmba mu gitaramo cy’uruhererekane yise “30 Billion Africa Tour 2018” kiri bube kuri uyu wa Gatandatu.

Akigera mu mujyi wa Kigali, Davido yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze abazwa ibibazo binyuranye, ndetse anavuga ko yiteguye gukorera igitaramo kidasanzwe mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’umuhanzi wo mu Rwanda azi, Davido yasubije agira ati “Umuhanzi wo mu Rwanda  nzi ni uwitwa Jay Polly, ubwo mperuka hano  twarahuye turaganira numva ni umuhanzi mwiza.”

Davido yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo cy'uburyohe
Davido yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo cy’uburyohe
Jay Polly niwe muhanzi nyarwanda Davido azi
Jay Polly niwe muhanzi nyarwanda Davido azi

Davido wamamaye mu ndirimbo nka Gobe, Skerewu, Mind, Fall, If, FIA, Aye n’izindi nyinshi agarutse I Kigali ku nshuro ya kabiri dore ko yahaherukaga mu myaka ine(4) ishize.

Uyu munyagikundiro yaherukaga i Kigali mu myaka ine ishize

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU