Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye mu muzika nka Davido yamaze gusesekara I Kigali aho aje kuririmba mu gitaramo cy’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu.

Davido n’umuhanzi wubatse izina rikomeye mu muziki wo muri Africa kimwe no ku Isi yose, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Fall, If, FIA, Aye n’izindi nyinshi.

Davido arakunzwe cyane muri Africa
David Adedeji Adeleke arakunzwe cyane muri Africa
Amatike y'igitaramo cya Davido yatangiye kugurishwa
Amatike y’igitaramo cya Davido yatangiye kugurishwa

Uyu munyagikundiro agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahavuye, gusa kuri iyi nshuro akaba ategerejwe n’imbaga nyamwinshi.

Mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Gashyantare 2018 nibwo David Adedeji Adeleke yasesekaye mu mujyi wa Kigali, akaba yanijeje abanyarwanda kuzabakorera igitaramo gikomeye.

Davido yamaze gusesekara i Kigali
David Adedeji Adeleke yamaze gusesekara i Kigali
Davido yari yishimye ubwo yageraga i Kigali
David Adedeji Adeleke yari yishimye ubwo yageraga i Kigali
Iyi niyo modoka yagiyemo
Iyi niyo modoka yagiyemo
Uyu munyagikundiro yaherukaga i Kigali mu myaka ine ishize
Uyu munyagikundiro yaherukaga i Kigali mu myaka ine ishize

Uretse kuba David Adedeji Adeleke aje gutaramira I Kigali, nin’amahirwe akomeye ku bahanzi nyarwanda kuko abazerekana ubuhanga mu muziki bashobora gufatwa na Sony Music isanzwe ifasha Davido.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU