Deejay Africano, umwe mu bavanga imiziki babigize umwuga mu gihugu cy’u Rwanda no muri Africa muri Rusange yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Atlanta wo muri USA afatanyije n’abaraperi b’abanyarwanda babarizwa muri Label ya The Creative Genious.

Iki gitaramo cyiswe “The Spring Break In Atlanta” cyabaye kuya 17 Werurwe 2018 ahitwa Crazy Atlanta kikaba cyarahurije hamwe abaraperi b’abanyarwanda babarizwa muri Label yitwa The Creative Genius hamwe n’umu Dj w’umunyabigwi “Deejay Africano.”

Chizzo na Jay Pac
Chizzo na Jay Pac
Deejay Africano n'umuraperi Jay Pac
Deejay Africano n’umuraperi Jay Pac
Deejay Africano yarishimiwe bikomeye mu mujyi wa Atlanta
Deejay Africano yarishimiwe bikomeye mu mujyi wa Atlanta

Abaraperi b’abanyarwanda babarizwa muri “The Creative Genius” aribo “Jay Pac, Mr Rock, Young P na Boris” bishimanye n’abakunzi babo muri iki gitaramo, babarimbira zimwe mu ndirimbo zabo nka Tutaranywa na African Boy mu rwego rwo gushimangira ko injyana ya Hip Hop iyoboye izindi haba mu Rwanda no muri Diaspora.

Abanyarwanda batuye mu mijyi nka Michigan, Chicago, Miami, Ohio, Maine, North Carolina, Washington DC bari bitabiriye iki gitaramo cya The Spring Break In Atlanta, abenshi bakaba bari bafite amatsiko yo kuza kwiyumvira Hip Hop y’umwimerere.

Bamwe mu bahanzi babariz amuri Label ya The Creative Genius
Bamwe mu bahanzi babarizwa muri Label ya The Creative Genius
Deejay Africano yavangaga imiziki abahanzi bari ku rubyiniro
Deejay Africano yavangaga imiziki abahanzi bari ku rubyiniro
Jay Pac na murumuna we Young P babarizwa muri The Creative Genius
Jay Pac na murumuna we Young P babarizwa muri The Creative Genius
Iki gitaramo cyari kiryoshye
Iki gitaramo cyari kiryoshye
Mr Rock wakunzwe cyane mu ndirimbo Africano Boy nawe yarishimiwe muri iki gitaramo
Mr Rock wakunzwe cyane mu ndirimbo Africano Boy nawe yarishimiwe muri iki gitaramo
Abanyarwanda baturutse mu mijyi inyuranye yo muri USA bari bitabiriye iki gitaramo
Abanyarwanda baturutse mu mijyi inyuranye yo muri USA bari bitabiriye iki gitaramo
Boris nawe abarizwa muri The Creative Genius
Boris nawe abarizwa muri The Creative Genius
Jay Pac kuri Stage
Jay Pac kuri Stage

Deejay Africano wageze Atlanta ku itariki 11 Werurwe, muri iki gitaramo yavanze umuziki mu buryo buryoheye amatwi k’uburyo uwitabiriye iki gitaramo yatashye anyuzwe, akaba yarafatanyije n’aba Dj basanzwe bafite izina rikomeye muri Atlanta barimo Dj 5Star na Dj Teflon Don.

Bitenganyijwe ko Deejay Africano azagaruka mu Rwanda muri iki cyumweru twinjiyemo aho azakomeza gukora ibitaramo binyuranye nkuko asanzwe abikora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU