Diamond Platnumz uherutse gutandukana n’umugore we Zari ndetse bari banafitanye abana babiri yatangaje umwe mu bagore be watumye arira ndetse no kumwikuramo bikamugora.

Diamond Platnumz yatangaje umwe mu bagore be watumye arira

Mu minsi ishize nibwo havuzwe ko umuhanzi Diamond Platnumz yaba yasubiranye n’umunyamideli Wema Sepetu bitewe nuko uyu muhanzi yahaye akazi Wema Septu kuri televiziyo ye ndetse bikavugwa ko Wema ari we wabaye intandaro y’isenyuka ry’urugo rwa Diamond na Zari

Diamond Platnumz yatangaje umwe mu bagore be watumye arira

Ibi ariko Wema Sepetu yaje kubyamaganira kure ndetse anahamya ko we na Diamond ari inshuti zisanzwe nta kindi kibyihishe inyuma.Nk’uko tubikesha Tuko ngo uyu muhanzi nawe yatangaje ko kugira ngo yikuremo Wema Sepetu byamutwaye imyaka ine yose ndetse anashimangira ko uyu munyamideli ari we wamuteye kubababara ndetse ngo aranamuriza.

Diamond Platnumz yatangaje umwe mu bagore be watumye arira

Diamond yagize ati: ”Wema ni we mugore wenyine watumye ndira mu rukundo.Byantwaye igihe kigera ku myaka ine kugira ngo mwivanemo.Najyaga nibaza niba nzashobora kubaho ntamufite.”

Diamond Platnumz yatangaje umwe mu bagore be watumye arira

Diamond Platnumz yagiye akundana n’abakobwa benshi batandukanye gusa akaba yemeza ko mubo bakundanye bose Wema Sepetu ariwe mugore watumye arira ndetse no kumwikuramo bimutwara imyaka igera kuri ine.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU