Ikipe ya Djoliba AC yo muri Mali yasezereye ikipe ya APR FC mu mikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo(CAF Confederation Cup), ikaba ikuwemo n’igitego kimwe yari yatsindiwe mu mukino ubanza wabereye muri Mali.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djhad Bizimana na Nshuti Innocent mu gihe igitego cya Djoliba AC cyatsinzwe na Siaka Bagayoko. APR FC yahise isezererwa kubera igitego kimwe yari yatsindiwe mu mukino ubanza wabereye muri Mali mu Cyumweru gishize.

APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup
APR FC yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup
Igitego APR FC yatsindiwe muri Mali nicyo gitumye basezererwa
Igitego APR FC yatsindiwe muri Mali nicyo gitumye basezererwa

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Djoliba AC:

Adama Keita (16), Siaka Bagayoko (03), Emile Kone (04), Aboulaye Diaby (5), Mamatou Kouyate (8), Umar Kida (9), Mamadou Cisse (12), Seydou Diallo C (14), Naby Soumah (15), Cheick Niang (18), Boubacar Traore (23).

Abakinnyi 111 babanjemo ku ruhande rwa Djoliba AC
Abakinnyi 111 babanjemo ku ruhande rwa Djoliba AC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU