Hari Abantu benshi bakunze kwibaza uko ubuzima bwo muri America bugenda umunsi k’Umunsi, dore ko abenshi baba banafite amatsiko yo kuhakandagiza ikirenge kugira ngo barebe ubuzima bwaho uko bumeze.

Buri hantu ku Isi, usanga hafite ibintu byiza cyane hakaba n’ibibi cyane, bikaba ari nabyo birangwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko uzahasanga ibyiza bishoboka n’Ibibi bishoboka.

Dore bimwe mu bintu bitangaje utaruzi ku buzima bwo muri America
Muri Amerika, mu masegonda umunani(8) havuka umwana umwe

Muri “Wari Uziko” twabateguriye, ugiye kwirebera bimwe mu bintu bitangaje utaruzi bibaho k’ubuzima bwo muri America, umunsi k’umunsi.

Kuva mu mwaka wa 2004, abaturage ba Amerika biyongeraho umwe kuri umwe muri buri masegonda 12. Nibura mu masegonda umunani(8) havuka umwana umwe(1), umwimukira akiyongera ku basanzwe mu masegonda 25 ndetse umuntu umwe agapfa muri buri masegonda 13.

Uretse ibi byavuzwe haruguru, Twanabateguriye urutonde rw’ama Leta akize n’akennye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwasohowe n’Ibiro bishinzwe ibarurishamibare ahagana muri 2016.

URUTONDE RWA LETA ZIKENNYE MURI AMERICA

5. Kentucky

4. Alabama

3. Virginia y’u Burengerazuba

2. Arkansas

  1. Mississippi

LETA ZIKIZE MURI AMERICA

5. Connecticut

4. New Jersey

3. Alaska

2. Hawaii

  1. Maryland

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU