Kuri uyu wa gatanu nibwo hatangajwe impinduka zireba irushanwa rya PGGSS 8 nyuma yuko mu minsi ishize hatangajwe abazaryitabira, zirimo kuba nyuma yo guhemba uwahize abandi muri rusange hazanahembwa ukunzwe kurusha abandi nyuma yo gutorwa hakoreshejwe sms.

Dore impinduka zashyizweho mu irushanwa rya PGGSS 8

Muri iri rushanwa kandi abahanzi bazahembwa ni batanu ba mbere mu gihe uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahabwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) naho uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw).

Izindi mpinduka ni uko ku kijyanye no gutora abahanzi uyu mwaka muri PGGSS8 nta muntu uzatora umuhanzi ataguze Primus cyane ko uzatora azabanza kwerekana code yakuye mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hazasohoka izirimo Code zemerera abantu kuba batora. Uburyo bwo gutora bizaba ari ugukanda *733# hagakurikizwa amategeko

Biteganijwe ko ibitaramo bizenguruka igihugu bizanyura i Gicumbi, Huye, Musanze, Rubavu ndetse na Kigali ari naho hazabera igitaramo cya nyuma kizagaragariramo uwahize abahize abandi, bikazatangira tariki 26 Gicurasi bikarangira 14 Nyakanga 2018.

Dore uko ibihembo bizatangwa

Uwa mbere watowe n’Akanama nkemurampaka azabwa 20.000.000
Uwatowe n’abaturage azahembwa : 15.000.000
Uwa kabiri :4.5.000.000
Uwa gatatu : 4.000.000
Uwa kane : 3.5.000.000
Uwa gatanu : 3.000.000

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU