Abantu benshi bafite imyumvire ivuga ko umukobwa cyangwa umugore ufite imisatsi idefurije cyangwa se isutse aba agaragara neza ku bamureba ndetse na we ubwe akumva ko aberewe n’umusatsi we, burya ngo ntabyera ngo de kuko ibi bigira ingaruka mbi ku ruhu rw’umuntu.

Ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefiriza cyangwa gusuka

Uyu munsi tugiye kugaruka ku ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefuriza cyangwa gusuka n’uburyo wazirinda.

Akenshi usanga abari n’abategarugori bakunda kumva ko abantu batangarira ubwiza bwabo. Ibyo bigatuma guhera umukobwa abaye umwangavu indoto ze za mbere ziba ari ukugira imisatsi miremire no gusuka za moderi abonana abamukuriye.

Hari n’ababyeyi badefuriza utwana twabo duto tw’udukobwa abandi bakadusuka. Ese mwaba muzi Ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefuriza no gusuka?

Abasuka cyangwa abadefiriza bakunze gukoresha arimo amoko abiri ari yo Lye Relaxers na No Lye Relaxers

Ubu bwoko bwombi bw’amavuta bwangiza umusatsi kuko kugirango umusatsi urambuke ugomba kubanza gutakaza ububobere bwose bw’umwimerere wagiraga, ugatakaza n’ibiwurinda karemano byose.

Lye Relaxers na No Lye Relaxers bibamo ibyo bita mu butabire cyangwa Chemistry Hydroxyde de sodium na Hydroxyde de guanidine, kandi izo relaxers ziba zifite aside iri hejuru cyane ari na byo bituma ibigize aya mavuta bikoreshwa mu Kuzibura imiyoboro y’imyanda ituruka mu bwiherero (wese) bwa kizungu  bwazibye.

Bimwe mu bigize aya mavuta kandi binakoreshwa mu gutunganya Eau de Javel ikura ibizinga ku myambaro.

Ibinyabutabire bya Hydroxyde de sodium na Hydroxyde de guanidine biba muri aya mavuta byinjira ku buryo bworoshye cyane mu ruhu, ndetse bikagera no mu maraso.

Nubwo mbere yo kudefuriza umuntu bamusiga amavuta ku nkengero z’aho imisatsi itangirira kugirango babungabunge uruhu rwo mu maso ntirushye, nta kintu na kimwe basiga ku ruhu ruteyeho imisatsi ngo kirurinde, bivuze ko uruhu rushobora kwangirika.

Ikikubwira ko aya mavuta ari mabi ku ruhu nuko n’umukozi ukora akazi ko kudefuriza abanza akambara uturindantoki (gant) kugirango yirinde ko aya mavuta yamugiraho ingaruka kuko ayo mavuta ashobora kumwinjira mu ruhu rw’ibiganza bye rukangirika.

Aha wakwibaza uti ese niba uruhu ryo mu biganza rurindwa ayo mavuta, uruhu ryo ku mutwe rwo ntirukeneye kurindwa ingaruka z’ayo mavuta? Nonese kuki barinda uruhu rwo ku gahanga aya mavuta ntibarinde uruhu rwo kumutwe kandi ari rwo rworohereye?

Kudefuriza ni ikintu gikwiye kwitonderwa kuko kuri bamwe bibaviramo kwangirika gukomeye kw’aho imisatsi itereye ugasanga imisatsi ntikimera nka mbere ukaba wayibara ku mutwe.

Gusuka na byo bigaragara neza inyuma ariko burya uko bagenda bakurura imisatsi niko umuntu agenda atakaza amahirwe ko ha handi bakuruye cyane hazongera kumera imisatsi.

Ubuhamya

Mu bufaransa hari abakobwa babiri b’abirabura bitwa Solly na Nimissa batanga ubuhamya bw’uburyo bagizweho ingaruka no kwisukisha no kudefiriza.

Ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefiriza cyangwa gusuka

Aba bakobwa bombi ubu batangije ubukangurambaga yitwa De la Populace ishishikariza abari n’abategarugori b’abirabura kwiyakira uko baremwe batabanje guhisha umusatsi karemano wabo.

Intandaro yo gutangiza iyo muvoma nuko uwo Solly ubu ufite imyaka 24 yamaze kuzana uruhara biturutse ku kudefuriza no gusuka kenshi ibintu bitandukanye. Ibyo rero byaramubabaje cyane bimutera imbaraga zo kwigisha abandi kwiyakira uko baremwe kugirango nabo bitazababaho.

Ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefiriza cyangwa gusuka

Kuba mwiza kandi utadefurije utanasutse birashoboka kandi kutabikora si ikimenyetso cy’ubukene cyangwa ubuturage nkuko benshi babitekereza.

Nta kiza nko kugumana umwimerere wawe aho kugira ngo uzane uruhara cyangwa se ugerweho n’izindi ngaruka twabonye haruguru.

Ingaruka mbi ku ruhu ziterwa no kudefiriza cyangwa gusuka

Burya n’ubwo hari abafite imyumvire ivuga ko umutegarugori udefirije cyangwa usutse aba asa neza, ntibivuze ko umukobwa cyangwa umugore ufite umusatsi w’umwimerere adasa neza, abantu bakwiye guhindura imyumvire bakarushaho kubungabunga umuzima bahawe n’Imana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU