Umucyecuru w’imyaka 73 Nyiranyamibwa yagaye umuziki w’abahanzi nyarwanda b’ubu, gusa avuga ko bafite amajwi meza cyane ariko batazi icyo bakora.

Dore uko Nyiranyamibwa afata umuziki nyarwanda w’iki gihe

Umuhanzikazi nyarwanda Nyiranyamibwa ubu umaze kugira imyaka 73 avuga ko  we yatangiye kuririmba mu ruhame mu 1991 icyo gihe yaririmba mu itorero ryitwaga ‘Isamaza’.

Baririmbaga cyane cyane indirimbo zo gufasha mu rugamba rwo kwibohora rwari rwaratangiye, kuva icyo gihe indirimbo ze n’Isamaza zitangira kumenyekana cyane.

Nyuma y’imyaka 40 aba mu mahanga ubu yagarutse iwabo kuhatura n’umugambi wo gufasha abahanzi bakiri bato mu byo ashoboye no mu bunararibonye bwe, kugirango abashe kubabwira uko bagakoze kugirang umuziki wabo urusheho gutera imbere ku Isi yose.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze abahanzi nyarwanda bafite amajwi meza, ariko wajya kureba ibyo baririmba ugasanga ntabutumwa bifite, ahubwo akifuza ko bagakwiye gukoresha ayo majwi yabo mu kuririmba ibintu bizima.

Ati “usanga hari abibwira ko kuririmba ari ukujya muri studio bagakubita ibyuma bikarangira.”

Dore uko Nyiranyamibwa afata umuziki nyarwanda w’iki gihe

Nyiranyamibwa avuga ko ubu yishyize hamwe na bamwe muri bagenzi be b’abahanzi bakuru bashinga ihuriro bise Indekwe rizajya rigerageza gufasha aba bahanzi bakiri bato kugirango babashe gukora ibintu byiza byahatana ku rwego mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU