Amafaranga , ishingiro ry’ubuzima bw’abatuye isi muri iki gihe, amafaranga kandi usanga buri muntu agira uburyo bwe bwo kuyakoreramo.Uyu tugiye kubabwira yitwa  Rafaela Lamprou , umuturage utuye mu bitrwa bya Cyprus we yinjije ibihumbi 4,500 by’amaEuro mu kwezi 1 gusa abikesha gucuruza amashereka ye yakoraga yifashishije internet.

umugore winjije miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda kubera gucuruza amashereka ye

Madame Rafaela aganira n’ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru yagitangarije uburyo yagize igitekerezo cyo gucuruza amashereka ye abinyujije ku murongo mugari wa Internet. Rafaela yavuze ko nyuma y’amezi 7 yibarutse Ubuheta yahise amenya ko afite impano yo kuba fite amashereka menshi.Muri icyo gihe ngo abaganga bamukurikirana bari bamaze kububuza kujya yonsa uwo mwana w’umukobwa yari amaze kubyara, ahubwo bamutegeka kujya amukamira.

Kuva ubwo nibwo yatangiye kujya amukamira ayo mashereka akayamuha , gusa ngo kubera ubwinshi bwayo uyu mugore yumvaga akomeza kuribwan’ubwinshi bw’aya mashereka ,kugeza umunsi yahisemo gutangira kujya ayakama akayashyira mu ma paki yabugenewe.Akimara kubona ko amashereka ye ari menshi yahise atanga itangazo kuri Internet ko yifuza umuntu yajya agurisha ayo mashereka ye.

umugore winjije miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda kubera gucuruza amashereka ye

Aganira na Dail Mail  yagize ati: “Natangiye gutangaza ibyo kugurisha aya mashereka mbinyujije ku rubuga rwange rwa Facebook,Nafunguye Group ntangira gutumira zimwe mu ncuti zange , maze nazo ziza kumfasha mu gushaka isoko.Gusa isoko rinini ry’aya mata yaguzwe cyane n’abagabo.”

Rafaela yakomeje avuga ko atazibagirwa ukwezi k’Ukuboza kwa 2017, aho yagurishije ritiro zisaga 500, akazikuramo akayabo k’Ama Euro 4,500 angana na miliyoni 4,816,723.29  uyavunje mu manyarwanda.

umugore winjije miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda kubera gucuruza amashereka ye

Abwira umunyamakuru icyateye ayo mata gukundwa n’abagabo, yavuze ko hari incuti ye yamubwiye ko ngo abagabo banyoye amashereka usanga bagira ubuzima bwiza ndetse ngo no mu gihe batera akabariro bakagira ubushake bwinshi. Akomeza avuga ko iyo mpamvu iri mu zamuteye kwamamaza aya amashereka cyane ku bagabo ndetse ngo nabo ntibamutengushye bamubereye abakiriya  bimena.

umugore winjije miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda kubera gucuruza amashereka ye

Kugeza ubu Rafaela ni umubyeyi w’imyaka 24 y’amavuko akaba umubyeyi  w’abana 2 y’abyaranye n’umugabo we Alexis. Akomeza asoza ikiganiro abwira buri wese guhimba agashya katari ako bubera ahogusa ahubwo ari agashobora kumubyarira amafaranga n’ubuzima bwiza cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU