Umukobwa witwa Erika Canela w’imyaka 26 watorewe kuba umukobwa wa mbere ufite ikibuno cyiza mu mwaka wa 2016 (’Miss Bum Bum 2016) yatangiye gushinza Cristiano Ronaldo ko yamututse ndetse aramwandagaza nyuma yo gufata icyemezo cyo gutandukana na we bamaze amezi abiri bakundana.

Erika watorewe kuba nyampinga w'ikibuno cyiza kurusha abandi yatangiye gushinja Cristiano

Nk’uko tubikesha Dail Mail ngo uyu mukobwa yatangaje ko yabwiwe amagambo mabi n’uyu rutahizamu wa Real Madrid ubwo yafataga umwanzuro wo guhagarika gukundana nawe nyuma y’amezi 2 bari bamaranye bari mu munyenga w’urukundo.Uyu mukobwa yavuze ko yakiriye ubutumwa buturutse kuri Cristiano Ronaldo bumwita indaya ndetse bumubwira ko azangiza ubuzima bwe gusa yirinze kwemeza ko ari we wabwohereje.

Erika watorewe kuba nyampinga w'ikibuno cyiza kurusha abandi yatangiye gushinja Cristiano

Canela yavuze ko akimara kwakira ubu butumwa yagize ubwoba bwinshi ndetse ananirwa no kurya aho yifashishije umwunganira mu mategeko kugira ngo bajyane mu nkiko Ronaldo kubera ubu butumwa bw’iterabwoba yamwoherereje.Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yahisemo gutandukana na Cr7 nyuma yo kumenya ko afite undi mukobwa bakundana nubwo yamaze amezi 2 aryamana na Ronaldo mu mujyi wa Lisbon muri Portugal.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU