Ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa yamaze kubona umuyobozi mushya wasimbuye Nzamwita Vincent de Gaulle wari umaze imyaka ine (4) ayobora iri shyirahamwe  .

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuba umuyobozi wa Ferwafa mu myaka ine iri imbere
Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuba umuyobozi wa Ferwafa mu myaka ine iri imbere

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 31 Werurwe 2018, yarangiye Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène atsindiye kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, asimbura Nzamwita wayoboye iri shyirahamwe kuva muri 2014 kugeza 2018.

Ferwafa babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bagize bati “Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène niwe muyobozi mushya w’ Ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka ine iri imbere. Sekamana asimbuye Nzamwita Vincent wari ufite izi nshigano kuva 2014 kugeza 2018. @MINISPOC @RwandaOlympic @CAF_Online.”

Ferwafa yatangaje ko yabonye umuyobozi mushya ibinyujije kuri Twitter
Ferwafa yatangaje ko yabonye umuyobozi mushya ibinyujije kuri Twitter

Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yatsindiwe ku majwi 53, mu gihe Rurangirwa Louis bari bahatanye yagize amajwi 7.

Amanota yagize
Amanota yagize

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU