Umukinnyi Gareth Bale uzwi cyane mu ikipe ya Real madrid ndetse no no mugihugu cya wales ngo anejejwe no kuba yarabashije gutsinda ibitego bitatu (hatrick) wenyine abitsindira ikipe y’igihugu cye ngo abifata nk’ikintu cy’agaciro kuriwe.

Gareth Bale yanejejwe no gutsinda hatrick
Gareth Bale yatsinze hatrick mu ikipe y’igihugu cya wales

Gareth bale yatangaje ibi nyuma yo gutsinda hatrick mu mukino wahuzaga Wales n’ubushinwa mugikombe kitiriwe CHINA Cup aho ikipe ya Wales yatsinze ibitego 6-0China,harimo ibitego 3 by’umusore Gareth Bale,akaba atangaza ko kuriwe ari ibyagaciro kuri we kuba yatsinze ibitego nk’ibyo kandi abitsindira ikipe y’igihugu cye.

Gareth Bale yanejejwe no gutsinda hatrick
Greth Bale ni umukinnyi w’ikipe Real madrid

Uyu musore kdi w’imyaka 28 y’amavuko yagize ati:”Niyo watsinda ibitego bingana iki muri club runaka ukinamo ntago byagira agaciro kanini nko gutsindira igihugu wavutsemo.”yakomeje agira ati: “ni igikorwa gikomeye kubikora ubikuye kumutima guharanira ko Igihugu cyawe cyagira agaciro ku isi yose.”

Nyuma yo gutsinnda ubushinwa,Wales iraza guhura n’ikipe ya Uruguay mukino wa finali kuri uyu wa mbere. Nyuma yo gutsinda (hatrick) Gareth yabaye umukinnyi w’ibihe byose nyuma yaho icyo gikombe cyari gifitwe na Ryan Giggs

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU