Perezida Salva kiir wa Sudani y’epfo yirukanye ku mirimo ye umukuru w’igisirikare Gen Marial Chunuong ku mpamvu zuko yiyita Igisamagwe.

Gen Marial Chunuong yirukanywe kubuyobozi bw'igisirikare na perezida wa Sudani y'epfo

Amakuru dukesha ikinyamakuru The East african avuga ko ku cyumweru taliki ya 12/03 aribwo television ya Sudan y’epfo ari bwo yatangaje ko perezida Kiir yirukanye General Marial ku mirimo ye.

Ubusanzwe General Marial yarashinzwe abasirikare barinda Perezida Kiir, dore nyuma yo kugirwa umusirikare ushinzwe aba basirikare barinda perezida, akaba yarashinzwe imyitozo y’abasirikare b’igihugu muri rusange.

Uyu kandi mu mwaka wa 2015 yigeze gushinjwa n’umuryango w’abibumbye, UN ishami rishinzwe amahoro, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye mu ntambara yabaye mu Ukuboza 2013, abikorera ubwoko bw’aba nuer.

Dau we ngo yagizwe Minisitiri ushinzwe imari muri iki gihugu kuva muri 2016, mu rwego rwo gufasha kuzamura ubukungu bw’iki gihugu bwari bwarayogojwe, no gutakaza agaciro k’ifaranga byatangiye kwigaragaza muri 2015, uwahoze ari umujyanama muri Minisiteri y’ubucuruzi, Garang Mabiordit, akaba ari we wahise uhabwa uyu mwanya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU