Impera z’icyumweru gishize umubyeyi yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Rubaya giherereye mu karere ka Gicumbi atungurwa no kubona umuforomo wamubyazaga amusambanyije ku gahato.

Gicumbi: Arakekwaho gusambanya ku gahato umugore wa byaraga

Ikigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi haravugwa umwe mu muforomo ukekwaho gusambanya umubyeyi ari kubyara mu bitaro. Uyu mubyeyi twahimbye izina B ku bw’umutekano n’ubusugire bw’urugo bye asanzwe atuye mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi.

Avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Rubaya giherereye mu karere ka Gicumbi maze ngo atungurwa no kubona umuforomo wamubyazaga amusambanyije ku gahato nk’uko abyivugira.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubaya Charles Nsengiyumva avuga ko umuforomo ukekwaho gusambaya umubyeyi uri kubyara agaragaza ko ibyo uyu mubyeyi avuga ari ibinyoma.

Gicumbi: Arakekwaho gusambanya ku gahato umugore wa byaragaBamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rubaya banaturanye n’uyu mubyeyi bivugwa ko yasambanyijwe, bavuga ko atari ubwa mbere uyu muforomo w’imyaka 40 y’amavuko ufite umugore n’abana avuzweho gusambanya abagore bagiye kubyarira kuri iki kigo nderabuzima, bityo bagasaba abaganga by’umwihariko abagabo kuba inyangamugayo mu kazi kabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru CIP Twizeyimana Hamdoun, ku murongo wa Telephone yavuze ko uyu muforomo afungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo hakorwe iperereza. Akanemeza ko muri 2011 yigeze kuregwa icyaha nk’iki akaza kurekurwa bitewe no kubura ibimenyetso bimushinja.

Gicumbi: Arakekwaho gusambanya ku gahato umugore wa byaraga

Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igika cya mbere iteganya ko umuntu ukoresheje undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 7.

Naho igika cya Kabiri kikavuga ko iyo umuntu akoresheje imibonano mpuzabitsina umurwayi cyangwa umuntu ufite ubumuga ku gahato ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU