Nyuma yo kwegukana irushanwa rya Shampiyona ya volleyball ya 2016-2017 mu Rwanda, ikipe ya Gisagara volleball club ntizitabira amarushanwa nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo muri uyu mwaka arikubera i Cairo muri Egypt.

Gisagara VC yegukanye igikombe cya Volleyball shampiyona 2017

Iyi kipe byari biteganyijwe ko izahagararira igihugu cy’ u Rwanda mu mikino nyafurika ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afrika mu bagabo, uyu mwaka mu gihugu cyaMisiri i Cairo, kuko ariyo kipe yatwaye Shampiyona ya Volleyball umwaka wa 2017.

Ikipe ya Gisagara volleyball club nimwe mu makipe amaze igihe gito yakiriwe muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda no mu banyamuryango bi shyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2016-2017 ikipe ya Gisagara Vc yagombaga guhagararira igihugu cy’uRwanda bitarenze uyu munsi, ariko kubera ikibazo cya mikoro ntiyabashije kujyayo.

Gisagara VC yegukanye igikombe cya Volleyball shampiyona 2017

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gisagara vc bwari bwateganyije amafaranga azatunga ikipe mu gihe izaba yagiye gukina iyo mikino nyafurika mu gihugu cya Misiri, hanyuma ubundi bufasha bujyante n’urugendo bakazaruhabwa na Federation ya Volleyball ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Sport, nkuko bayandikiye bayisaba ubwo bufasha bwa amatike y’indege azabatwara.

Kugeza ubu ikipe ya Gisagara vc yari guhaguruka ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 20 werurwe 2018 ntirahabwa igisubizo na Minisiteri y’umuco na Sport yagombaga kubaha itike ibageza i Cairo mu Misiri.

Tubibitseko mu bagore ikipe ya Rwanda revenue autority ariyo yahagaratiye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo mu gihugu cya Misiri,itahukana umwanya wa gatanu.

Si ubwambere ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda ikabura ubushobozi n’amikoro yo kujya gukina imikino ngaruka mwaka ya Afrika ikinwa n’amakipe yabaye ayambere iwayo.

Ikipe ya UNIK Volleyball Club nayo ntiyitabiriye aya marushanwa mu gihe gishize, kubera ikibazo cy’amikoro make, nyuma yo gusaba ubufasha Minisiteri y’umuco na Sport ntibuhabwe.

Dore urutonde rw’amakipeza 24azakina irushanwa nyafurika rya Volleyball:

1 Al Ahly Club EGY
2 Aviation Sporting Club EGY
3 Talaea Elgiesh EGY
4 Smouha Sports Club EGY
5 General Service Unit KEN
6 Olympique Milien Ketamien – OMK ALG
7 Al Swehly Club LBA
8 DGSP CGO
9 University of Zimbabwe ZIM
10 Swimbluepal SEY
11 Nemo Stars UGA
12 Kenya Prisons KEN
13 Red Skins Volleyball Club LES
14 Kampala Amateur V. Club – KAVC UGA
15 Wolaitta Dicha Sport Club – WDS ETH
16 Bafia Volleyball Evolution – BVE CMR
17 As Police BEN
18 Finances VBC BEN
19 Forces Armees Et Police – FAP CMR
20 Port Volleyball – PAD CMR
21 Mwangaza Volleyball Club COD
22 VC Espoir COD
23 AS Police CIV
24 Ahly Benghazi LBA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU