Nkuko musanzwe mubimenyereye hano kuri touchrwanda, rimwe na rimwe tubagezaho udukuru dusekejeje tubafasha Gorora Imbavu, kuri uyu munsi rero twabahitiyemo izi byendagusetsa z’akataraboneka, isomere maze wisekere:

Gorora Imbavu

1. Gorora Imbavu: Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo ‘kweeeee!’ Nawe ati “yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye.”

2. Gorora Imbavu: Naho umusore Rudatinya w’i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y’intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n’uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati “nishyize mu  maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n’umubiri wanjye!”

3. Gorora Imbavu : Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu?  Padiri ntiacika intege ati”ese Yezu azagaruka?” Umutwa ati ”padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”. Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padir ati ariko nku’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe? Undi padi, ”uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa”. Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU