Ikipe y’igihugu y’uRwanda y’amagare Team Rwanda yageze mu gihugu cya Cameroun mu minsi ishize igiye gukina irushanwa rya Tour du Cameroun, yamenyeshejwe ko irushanwa ritazaba yageze mu gihugu cya Cameroun aho irushanwa ryari kubera.

Team Rwanda ibwiwe ko Tour du Cameroun itakibaye

Team Rwanda ni imwe mu makipe abiri yari yamaze kugera muri Cameroun yiteguye gusiganwa. ikipe ya Team Rwanda yari yageze mu Murwa mukuru wa Yaounde aho yagombaga guhangana n’amakipe akomeye nka Sovac yo muri Algeria yari yamaze kugera aho muri Cameroun.

Abategura iri rushanwa batangaje ko igitumye barihagarika igitaraganya ari uko leta yatinze gusohora amafaranga yagombaga gukoreshwa mu gutegura iri rushanwa, mu gihe haburaga amasaha make ngo ritangire kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018.

Abakomiseri bagombaga kuyobora iri siganwa boherejwe n’ishyirahwamwe ry’umukino w’amagare ku isi nabo bari bamaze kugera muri Cameroun ariko nabo bahise basubira iwabo.

Ikipe team Rwanda yari igiye kwitabira iri siganwa igizwe n’abakinnyi nka Nsengimana Bosco, Uwizayimana Boneventure, Ruberwa Jean Damascene,Tuyishimre Ephrem, Gasore Hategeka na Hadi Janvier warumaze igihe adahamagarwa muri Team Rwanda.

Tour du Cameroun iri ku rwego rwa 2.2, iri mu masiganwa yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku isi (UCI) mu yabarizwa ku mugabane wa Afurika. Tour du Cameroun yari igiye kuba ku nshuro ya 15 ikitabirwa n’ibihugu 10 biturutse muri Afurika n’i Burayi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU